Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi azakirwa na Bénin tariki ya 06 Kamena muri Côte d’Ivoire ndetse na Lesotho tariki ya 11 Kamena muri Afurika y’Epfo mu mikino ibiri itaha yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umuyobozi wa Ferwafa,yemeje ko hari abakinnyi bashya bakina hanze bazakomeza kwiyongera mu ikipe y’Igihugu “Amavubi”.Alphonse yagize ati “Tuzakomeza kwitabira amarushanwa mu byiciro byose, haba mubakuru, aba U-20, U-17 na U-15, tunakurikirana impano kugira ngo ayo makipe abone abakinnyi baturutse hirya no hino.”
Yongeyeho ati:”Kuzamuka [ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA] bisaba kwitabira imikino ya gicuti n’amarushanwa, ariko tukanitwara neza. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo dukomeze twitware neza. Turateganya ko umwiherero w’Ikipe y’Igihugu nkuru uzatangira ku wa 20 Gicurasi. Ibindi bikorwa bucece ni ugushaka abakinnyi no kubakurikirana k’umutoza”.
Umuyobozi wa ferwafa kandi ko mu mpeshyi y’uyu mwaka, u Rwanda ruzongera kwitabira Irushanwa rya CECAFA ruheruka gukina mu 2017.
Perezida wa FERWAFA yemeje ko hari abakinnyi bashya bakina hanze bazakomeza kwiyongera mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”.
Ati “Bazajya baza gake gake. Abo uzabona muri Kamena, nyuma muri Nzeri ushobora kuzabona hari abiyongereyeho, Ndetse kohari n’abakinnyi bakina mu ma Shampiona akomeye kumugabane w’iburayi muzabona mu myambaro y’ikipe y’Igihugu Amavubi.