Advertising

TOPSHOT - LeBron James #6 of the Los Angeles Lakers celebrates with Troy Brown Jr. #7 after scoring to pass Kareem Abdul-Jabbar to become the NBA's all-time leading scorer, surpassing Abdul-Jabbar's career total of 38,387 points against the Oklahoma City Thunder at Crypto.com Arena on February 7, 2023 in Los Angeles, California. - LeBron James finally eclipsed Kareem Abdul-Jabbar as the most prolific scorer in NBA history on February 7, 2023, breaking a 39-year record that many throughout basketball believed would never be beaten. The Los Angeles Lakers star, playing in his 20th season in the NBA, passed Abdul-Jabbar's longstanding total of 38,387 points after nailing a 21-foot shot late in the third quarter against the Oklahoma City Thunder. (Photo by RONALD MARTINEZ / GETTY IMAGES NORTH AMERICA / Getty Images via AFP)

LeBron James agiye gufata akaruhuko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga

11/22/24 4:1 AM

Umukinnyi w’igihangange muri NBA, LeBron James, yagaragaje ko agiye gufata umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo gukoresha imbuga nkoranyambaga. Ibi yabivuze nyuma yo kwibaza ku cyorezo cy’urwango gikomeje gututumba ku mbuga nkoranyambaga bigaragara mu itangazamakuru, cyane cyane mu rwego rwa siporo.

Mu butumwa yanditse ku mbuga mkoranyambaga ze by’umwihariko X, LeBron yagaragaje ko afite impungenge ku buryo itangazamakuru ry’imikino rikomeje gushyira imbere amakuru mabi, aho kwerekana ibyiza n’ibikorwa byiza bikorwa n’abakinnyi. Ibi byabaye nyuma y’ubutumwa bwavuzwe na Rich Kleiman, umushoramari ndetse n’umuyobozi wa Kevin Durant, ugaragaza ko itangazamakuru rya siporo ritarimo kwita ku byiza ahubwo ryibanda gusa ku bibi, rikaba ryaragize ingaruka mbi ku bakinnyi nka LeBron.

LeBron James yasubije amagambo ya Kleiman yanditse ati:”Amen. Ibi bivuze ko ari ngombwa kubahwitura. Ngiye gufata akaruhuko mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi buri wese yitonde.”

Uyu mwanzuro wo guhagarika imbuga nkoranyambaga bitari byitezwe nyuma y’amagambo amwe amaze iminsi avugwa ku miterere ya LeBron muri NBA, aho hari abatangaje ko igihe kigeze ngo ahagarike gukina, kandi aracyari umwe mu bakinnyi bakomeye muri shampiyona ya NBA. LeBron yavuze ko agiye gukomeza kubahiriza umwanzuro yafatiye hamwe n’umuryango we kugira ngo akomeze gukora ibimushimisha ndetse agire umwanya wo kuruhuka no kwirinda ibibazo by’itangazamakuru rikomeza kumugiraho ingaruka.

Guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga kuri LeBron James, ikinyamakuru Marca cyatangaje iyi nkuru, cyashimangiye ko ari bwo agiye gukina umukino wa Basketball atuje, atari kubona igitutu cy’abamusaba kurekera gukina uyu mukino cyane ko imyaka ye imaze kwigira imbere cyane.

Previous Story

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi ucyuye igihe wa Sudani y’Epfo

Next Story

Umuhanzi Alien Skin wo muri Uganda yatawe muri yombi

Latest from Imikino

Paul Pogba agiye kuva muri Juventus

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Paul Pogba yemeranyije na Juventus ko tariki 30 Ugushyingo, bazashyira ku iherezo amasezerano bafitanye. Pogba yahawe amasezerano y’imyaka ine muri
Go toTop