Rurangiranwa mu mupira w’amaguru Paul Pogba yemeranyije na Juventus ko tariki 30 Ugushyingo, bazashyira ku iherezo amasezerano bafitanye.
Pogba yahawe amasezerano y’imyaka ine muri Juventus mu Kwezi Gashyantare uyu mwaka gusa mu Kwakira , Paul Pogba w’imyaka 31 na Juventus bagabanya aya masezerano agera ku mezi 18 gusa.
Umwe mu nshuti za hafi za Paul Pogba yemeje ko nyuma yo gusoza amasezerano agatangira imyitozo ku giti cye ategereje ko hagira ikipe imusinyisha amasezerano mashya nyuma y’aho ikipe yakinagamo ya Juventus ivugiye ko imwifuriza ibyiza.
Yagize ati:”Paul Pogba turamwifuriza iterambere, mu myaka iri imbere”.
Paul Pogba yagize ati:”Byari iby’agaciro kwambara umwambaro wa Bianconeri , hanyuma tugasangira ibihe byiza. Nzakomeza kubyibuka kuko no mu bihe bigoye mwakomeje kumba hafi. Ndashaka gushimira abafana ba Juventus ku Isi yose”.
Paul Pogba yakomeje avuga ko yifuza imbere heza mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru kugeza igihe azasoreza urugendo rwe rwo gukina.
Muri Season y’umwana wa 2022-2023 , Paul Pogba yakinnye iminota 162 gusa akina 56 nk’umusimbura. Mbere yo kujya muri Juventus yabanje muri Manchester United ayifasha gutwara Serie A.
Ni umwe mu bakinnyi bagiye bagorwa cyane n’imvune mu mwaka ine ishize.