Uganda: aravugwa inkuru itangaje k’umucekuru w’imyaka 70 wibarutse impanga

01/12/2023 12:12

Umukecuru wo muri Uganda yabyaye abana 2 bifatwa nk’igitangaza. Benshi babigereranyije n’ibyabaye kuri Sara wo muri Bibiliya wabyaye ageze muzabukuru.

Uyu mubyeyi witwa Safina Namukwaya yibarutse abana 2 b’impanga , umuhungu n’umukobwa ku munsi wo ku wa 3.

Dr Edward Tamale Sali wakurikiranye uyu mukecuru kugeza yibarutse yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye bidasanzwe gusa agaragaza ko umubyeyi n’abana bose bameze neza kuko bari kwitabwaho mu Bitaro biherereye i Kampala.

Uyu mubyeyi waciye agahigo ko kubyara akuze, yatewe intanga.Safina aganira na NTV Safina yagize ati:”Simfite amagambo ahagije yo gushimira abaganga.Gutwita kwanjye kwanguye nabi kubera n’ubukene , nzakwigira inama yo gutelefona mutanga , niwe wanyishyuriye imodoka inzana hano” .

 

Uyu mubyeyi avuga ko byamunejeje kwibaruka impanga, kuko ngo yifuzaga abandi bana nyuma yo gutwita inda ikavamo.Amakuru avuga ko ubwo yari afite imyaka 67 nabwo yabyaye umwana.

Advertising

Previous Story

Kitoko yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Uri Imana’ – VIDEO

Next Story

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina kubera iki umuhungu yanga kongera kuvugisha umukobwa, Dore ukuri kuri inyuma yabyo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop