Melody yongeye kubabaza abafana be

18/12/2023 13:35

Umuhanzi Melody wo muri Kenya watangaje ko yavuye muri muzika, yamaze gusiba ubutumwa bwose yari yarashyize kumbuga nkoranyambaga ze arangije ababwira ko abakunda.

 

Nyuma gato yo kuva muri muzika Jay Melody yasibye ibintu byose yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze nk’uko bigaragara kuri konti ye ya Instagram.

 

Ubwo yatangazaga ko yasezeye umuziki , ntabwo yigeze atangaza impamvu yatumye ava muri muzika ari nabyo byatumye Abanya-Kenya n’abandi bakundaga umuziki we bibaza ibyamubayeho.

 

Ubwo yazeraga umuziki Melody yagize ati:”Mvuye muri muzika” arenzaho Emoj ishimira.

Imbuga Nkoranyambaga za Jay Melody zabaga ziriho ubutumwa bushimisha Abanya-Kenya n’abandi bakundaga umuziki we kuko yakundaga gushyiraho ubutumwa bwiganjemo amafoto n’amashusho gusa ibyo yakoze byababaje abo bakoranye indirimbo, yamamarizaga n’abandi bari bamuri hafi.

Anyuze kuri konti ye ya Instagram yanditse ati:”Ndabakunda cyane Abanya-kenya”.

Kugeza ubu abakunzi b’umuziki we bari mu gihirahiro cyo kubasha kumenya impamvu yatumye abasezera ikuba gahu atabwiye impamvu

 

Advertising

Previous Story

Papa Cyangwe na Kivumbi King bashyize hanze indirimbo nshya – VIDEO

Next Story

Ubuzima bwa Mr Ibu bukomeje kuba bubi cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop