Advertising

Ubutaliyani : Umugore yasambanyije ikibumbano gikurura abamukerarugendo

07/17/24 15:1 PM

Umugore akomeje guhabwa urwamenyo no gusabirwa ibihano nyuma yo kūrira ikibumbano akagisambanya mu buryo bwose bushoka.Uyu mugore kandi yagisomye cyane ibikorwa bikomeje gufatwa nko kwangiza umuco ku bushake.

Ni ikibumbano cya Bacchus giherereye muri Florence cyakozwe na Giambologba aho uyu mukerarugendo utari wamenyekana yakoreye aya marorerwa.Yahagaze imbere yacyo asa n’ucyikubaho , arongera asa n’urimo kucyurira ariko mu buryo busa no kugisambanya kugahato.

Ni amafoto bisa n’aho yafashwe mu masaha y’umugoroba cyangwa nijoro izuba bacanye amatara.

Benshi barimo gusabira igihano gikomeye uyu mukobwa ngo ahanwe mu buryo bwiswe “Zero Tolerance”, kugira ngo n’undi wese amukureho isomo ngo na cyane ko iki gishushanyo ari kimwe mu biranga umuco kigakurura n’aba mukerarugendo muri iki gihugu.

Uwitwa Patrizia Asproni uturuka mu muryango wa Curtural Heritage Organization avuga ko muri Florence hakunze kugaragara ba Mukerarugendo batubaha umuco waho bityo ngo Leta ikaba isabwa kugira icyo ikora nk’isomo.

Umuyobozi wa Police muri aka gace witwa Antonella Ranaldi, yemeje ko bakeneye ba Mukerarugendo ariko bubaha umuco wabo.Ati:”Ba Mukerarugendo bahawe ikaze rwose ariko na none bakwiriye kubaha ibibumbano byacu byaba ari ibyanyabyo cyangwa ibyiganano”.

Marco Passeri yagize ati:”Ese twizeye neza ko dukeneye ba Mukerarugendo nkaba muri Florence?”.

Umwe mu bashyize hanze aya mafoto yahishe imwe muri yo kugira ngo ibikorwa by’ubusambanyi uyu mugore yakoraga abihishe.Iki gishushanyo, cyakozwe na Giambologna mu 1560 kibikwa mu nzu ndangamurage ya Bargello kiza gusimbuzwa muri 2006.

Ibi bikorwa by’uyu mugor byafashwe nkp kubahuka umuco wo muri iki gihugu cy’Ubutaliyani
Ni ikibumbano kimaze imyaka myinshi mu Mujyi wa Florence

Sponsored

Go toTop