Uwarokotse impanuka ya Tsunami yo muri 2009 , akaburiramo abana babiri n’umugabo Sharon Haward yagaragaje ko kugeza ubu acyibuka imyaka 20 ari kumwe n’umuryango we.
Yari Tsunami yatwaye ubuzima bw’abarenga ibihumbi 227 iba ikiza cya mbere mu mateka cyahitanye abantu benshi mu Kinyejana cyane 21.
Aba batatu Shalom Haward yabuze bari mu bindi bihumbi byinshi by’abantu bitewe n’umutingito wari ku butumburuke bwikubye inshuro ibihumbi 23 kurenza ibya Hiroshima. Byanyuze mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Asia harimo na Thailand.
Iyi Tsunami yishe abarenga ibihumbi 227, gusa ngo kuri Shalom Haward w’imyaka 57 y’amavuko, ntabwo ajya yirengagiza Noheli. Kugeza ubu avuga ko acyibuka abo yabuze; Mason, Taylor na David kabone n’ubwo hashize imyaka irenga 20.
Agaruka kuri uyu munsi yagize ati:”Kuri Noheli, hari ubwo mba ntekereza ko ndimo gusubira muri Thailand aho Tsunami yatwariye abanjye.Biragoye ariko ngomba kubyitwaramo neza. Umuryango wanjye ntabwo ubyumva neza ariko tugomba kwibuka mu buryo butandukanye niko ubuzima bumeze”.