Ubushakashatsi: Kuguma uri wenyine igihe kinini bingana no kunywa amatabi 15 ku munsi

07/04/2023 16:21

Nk’uko ubushakashatsi bubivuga kumara igihe kinini uri wenyine kugeza ku rwego bigukururira agahinda gakabije, bigira ingaruka zingana n’izigera ku muntu unywa amasegereti 15 y’itabi ku munsi.

Ubushakashatsi bwatangajwe na Prof. Paul Van De Lange, umuhanga mu buzima bw’imitekerereze wo muri Kaminuza ya VU Amsterdam yo mu Buholandi, aho yagaragaje ko iki kibazo gikunda kwibasira abantu baba mu nzu bonyine.Ati ‘‘Nibyo! Kuguma wenyine igihe kinini bigira ingaruka ku buzima bwawe, nk’izigera ku muntu unywa amasegereti 15 ku munsi’’.

Ubundi bwatangajwe n’Ikigo cya National Institute on Aging (NIA) cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bugaragaza ko abantu bigunga cyangwa bakamara igihe kinini bari bonyine, bibagiraho ingaruka yo kugabanuka imyaka 15 ku cyizere cyo kubaho.


Ubu bwakozwe na NIA bugaragaza ko umuntu ubaho muri ubwo buzima bwa wenyine aba afite ibyago byo kubura ibitotsi bikamukururira indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko (Stroke) ku kigero cya 32%, indwara y’umutima ku kigero cya 29%, ibibazo byo mu mutwe bikamwibasira ku kigero cya 26%, ndetse akaba afite ibyago byo gupfa imburagihe ku kigero cya 26% n’ibindi bibazo.

Bugaragaza kandi ko kumara igihe kinini uri wenyine bigukururira agahinda gakabije bikaguteza ibyago byo gukora nabi k’ubwonko, ibyaguteza n’indwara yo kwibagirwa ku kigero cya 50% ndetse bikagukururira urupfu ku kigero cya 45%.

Inkuru iri ku rubuga rwa Kaminuza ya New Hampshire yo muri Amerika, yo igaragaza ko mi bihe Icyorezo cya Covid-19 cyakazaga umurego abantu bagasabwa kuguma mu ngo, umuntu umwe muri bane barengeje imyaka 65 yagize ibyago byo kuba ari wenyine nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cyo muri Amerika gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo (CDC).Ibarura rusange ryo mu Gihugu cya Canada ryakozwe muri 2011, ryo rigaragaza ko muri uwo mwaka abagore 31.5% n’abagabo 16% bari hejuru y’imyaka 65 babaga bonyine.

Raporo y’ibyavuye muri iryo barura yagaragaje bimwe mu byiciro by’abantu bashobora kwibasirwa n’agahinda gakabije biturutse ku kumara umwanya munini bari bonyine, aho hagaragaramo abinjiza amafaranga make cyangwa abakene.Abandi ni abimukira ndetse n’abo mu muryango wa LGBTQ baryamana n’abo bahuje igitsina.

Abandi bashakashatsi bo muri Suède bagaragaje ko umurwayi ufite agahinda gakabije yatewe n’ubwigunge buturutse ku mpamvu zitandukanye, iyo agize uburwayi butuma abagwa aba afite ibyago byo gupfa ku kigero cya 2.6 nyuma y’iminsi 30, ugereranyije n’uko byaba ku murwayi wabazwe adasanganwe ubwo bwigunge.

Advertising

Previous Story

“Ni igihombo gikomeye kubura Rugamba Cyprien na Sebanani Andre” ! Mu kiganiro Mariya Yohani avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Next Story

Abakobwa: Dore uburyo bworoshye bwo kurwanya uruhu rukanyaraye

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop