“Ni igihombo gikomeye kubura Rugamba Cyprien na Sebanani Andre” ! Mu kiganiro Mariya Yohani avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

07/04/2023 13:01

“Ni igihombo gikomeye kubura Rugamba Cyprien na Sebanani Andre” ! Mu kiganiro Mariya Yohani avuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Umuhanzi Mariya yohana umenyerewe mu njyana gakondo mu Rwanda yagarutse ku gihombo Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yateye uruganda rw’umuziki n’u Rwanda muri rusange.

Mariya yohana yavuze ko n’ubwo Jenoside yabaye yarahunze bitamubuzaga gukurikira ibiri kubera mu gihugu ke.Umuhanzikazi Mariya yohana Mukiniga cyinshi,yavuze ko yakundaga Cyprien Rugamba na Sebanani Andrew byimazeyo.

Ati:” Najyaga numva indirimbo zabo nkabakunda cyane, nka Rugamba we abamwishe bamujijije ukuri kuko ntibari kumubabarira kandi ari umunyabwenge kandi ibyo yavugaga ntibizasibangana mu mitima yacu , n’ubundi ntiwaba uri umuhanga nka Rugamba cyprien Ufite inganzo nk’iye ngo umwicanyi akubabarire”.

Yakomeje agira ati:”Ndabizi neza ko ari mw’ijuru Kuko yavugaga ibintu bimuvuye ku ndiba y’umutima ni intwari yari yujuje ibyangombwa byo kuba Umunyarwanda”.

Mariya Yohani avuga ko ari abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bateje igihombo kikomeye igihugu ndetse n”inganzo muri rusange. Yunzemo ati:” Nanubu ndacyakunda ibihangano bya Sebanani Andre pe, yari umuhanga indirimbo zabo zatumye nkunda kuririmba cyane.

Uyu mubyeyi uri kugana muzabukuru kandi yahaye umukoro kubaririmbyi b’ikigihe.” Ati:Ntakindi gishoboka ngo nka twe abaririmbyi turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside uretse gukoresha indirimbo turirimba ibizima.

Ikindi ni ukwibuka abazize ubusa, guhumuriza abarokotse .Uti'”Humura Ntibizongera”!

Mariya yohana aragira inama urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga haba abahanzi n’abandi ko bazikoresha neza bazitangiraho ubutumwa bwubaka butabiba amacakubiri.

Umwanditsi: Shalomi Parrock

Advertising

Previous Story

Umuhanzi uririmba Hip Hop Riderman yasabye Abanyarwanda kwigira ku hahise habi bakirinda icyabasubiza mu mwijima

Next Story

Ubushakashatsi: Kuguma uri wenyine igihe kinini bingana no kunywa amatabi 15 ku munsi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop