Uburyo bwo gukoresha neza umushahara wawe muke ukakugirira akamaro

04/04/2024 05:27

Hari ubwo abantu bahembwa amafaranga bakayita make nyamara biterwa n’ibyo bayakoreshamo.Abenshi uzasanga bavuga bavuga ko bifuza imirimo irenze cyane iyo bafite nyamara nujya kureba usange ayo mafaranga bita make ari menshi mu mibare.Ese ni iki wakwirinda ukabasha gufashwa n’umushahara wawe ? Soma iyi nkuru.

Muri iyi nkuru uraza kwigiramo ko kuba umukire atari umubare w’amafaranga uhembwa cyangwa utunze ahubwo ari uko uyakoresha n’ibyo uyakoreshamo.

1.SHYIRAHO UBURYO BWO KUZIGAMA: Gushyiraho uburyo bwo kuzigama reka tubigire icya kabiri, ahubwo icya mbere kiba , gushyira imbere kuzigama mu ntekerezo zawe.Mu gihe wowe ubwawe wamaze kwishyiramo ko amafaranga ya mbere uzajya ukura ku mushahara wawe ari ukuyazigama, bizatuma utabasha kubyibagirwa.Menya neza ko amafaranga yo kuzigama akwiriye kuba make kuyo ukoresha kugira ngo utiyima.

2.GABANYA KWISHIMISHA: Urasabwa kugabanya ibyerekeye kwishimisha ukunze kujyamo ahubwo ushore amafaranga yawe mu mishinga yinjiza.Shaka ibintu byunguka amafaranga aho kuyarya cyangwa ukayanezererwamo.Niba uri umusore ukaba ukora ibyo kwishimisha gusa guhera uyu munsi bigabanye kuko iyi nkuru ikubereye umuyobozi.Mu mafaranga yose uhembwa wirinde kuyakoresha uko wiboneye.

3.GABANYA IBYO USHORAMO AMAFARANGA: Mu gihe ufite byinshi ushoramo amafaranga ariko bikaba bitinjiza, urasabwa kubigabanya burundu.Yego birashobokako wakwiyitamo ugakoresha amaaranga menshi muyo wahembwe ariko ntabwo ari buri gihe.Gabanya ayo utakaza wongere ayo uzigama.

4.TANGIRA NONAHA: Niba wamaze kumva ko kuzigama ari byiza ngaho tangira uyu munsi.Uri gusoma inkuru yacu , ni umugisha ugize, uwusangize abandi mukorana , abo muhuje kazi n’abandi utekereza ko byabafasha.Uyu munsi tekereza amafranga uhembwa uteganye ayo uzajya uzigama.

Advertising

Previous Story

Hailey Baldwin yagize icyo yerekana k’umubano we na Justin Bieber

Next Story

RIB yataye muri yombi abatangaga imiti yo kubeshya bavuga ko bagaruza ibyibwe

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop