Hailey Baldwin yagize icyo yerekana k’umubano we na Justin Bieber

04/04/2024 04:26

Hailey Baldwin ni umugore wa Justin Bieber yagaragaje ko we n’umugabo bameranye neza aca impaka zavugaga ko bombi batandukanye.Uyu mugore yavuze ibi ubwo yashakaga kwereka abakunzi n’ababakurikira ku mbuga Nkoranyambaga ko nta mwuka mubi bafitanye bombi.

Abazi Justin Bierber bamuzi nk’umuhanzi ukunda cyane umugore we kuko akenshi iyo yitabiriye igitaramo cyangwa ari ahantu mu ruhame aba ashaka ko abantu bamenya urukundo ruri hagayi yabo bomb.N’ubwo ari uko bimeze kuva mu minsi yatambutse , Justin na Bieber yavuzweho gutandukana n’mufasha we ndetse biravugwa cyane.

Binyuze mu mashusho mato yanyujijwe kuri Konte ya Instagram ya , Hailey Baldwin, byagaragaye ko bakiri kumwe mu mwuka mwiza , kuko uyu mugore yigaragaje yambaye impeta ifite agaciro k’amadorari ibihumbi 500 ya Amerika [$500].Hailey w’imyaka 27 y’amavuko kandi muri aya mafoto yagaragaje ifoto y’umugabo we Justin Bieber aryamye mu gitanda nk’uko twabyerekanye mu mafoto urabona hasi muri iyi nkuru.Ukuri kwavuzwe na ‘Insider’ ni uko ‘JB n’umugore HB bameranye neza, nta gutandukana guhari hagati yabo nk’uko byakunze kuvugwa.

Tari 5 Mata, 2024, Hailey yagaragaje ko we na Justin Bieber bigoye gutandukana avuga ko bakundana cyane ari nabwo yamufashaga kwizihiza isabukuri y’imyaka 30.Justin na Hailey bahuye muri 2009, batangira gukundana muri 2015 , 2018 urukundo rwabo rujya ku karubanda dore ko hari hashize amezi 3 JB atandukanye na Selena Gomez bakundanaga.

Iyi mpeta Hailey yambaye igura ibihumbi 500 by’amadorari
Hailey yagaragaje ifoto y’umugabo we aryamye

Advertising

Previous Story

Bruce Melodie waryohewe na Amerika azagaruka ?

Next Story

Uburyo bwo gukoresha neza umushahara wawe muke ukakugirira akamaro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop