“Ubundi se umugabo iyo aguciye inyuma Uba iki?” ! Munyantamati Solange yekebuye abagore bashaka gusenya ingo kandi kuzubaka bitwara imbaraga!

20/06/2023 10:59

Munyantamati Solange ni umubyeyi umaze umyaka isaga icumi(10) yubatse urugo akaba umubyeyi w’abana ndetse akaba n’umugore ufite umugabo bakibana bakundana.

 

Uyu mubyeyi yahaye ikiganiro Itangazamakuru cyereyekeye ku mibanire yo mungo isigaye itungwa agatoki nk’intandaro z’impfu n’amakimbirane ya hato na hato rimwe na rimwe atera no gutandukana kw’abashakanye.

 

Solange uvuga ko yahamagariwe kuba Nyirasenge w’abubatse ingo (umujyanama w’ingo) n’abatubatse yahamije ko haraho abagore ubwabo bagera bakaba intandaro y’imibanire mibi yo mu ngo.

 

Solange yagize Ati:”Abagore iyo tugeze mungo usanga tumera nk’aho kwita kubagabo nk’uko twabikoraga bakiturambagiza byahagaze, abagabo ni nk’abana iyo utabaguyaguya barigendera”.

 

Munyantamati Solange uzwi kw’izina ry’ababyeyi rya Mama Gad yngereyeho ko nta mugabo wahazwa n’umugore umwe , ngo cyeretse uwiteka ahagobotse, bityo rero abagore bakwiye kurangwa no kwihangana.

 

Ati:”Niba umugabo yahashye , yaguhaye icyo ushaka cyose ubundi aguciye inyuma bigutwaye ? Ikibi n’uko yabikora ntiyite k’urugo ariko igihe yabahirije inshingano ntuba ukwiye kumureba nabi”.

Solange yasabye abagore kwihangana kuko nibatihangana ntayindi ntwaro izabafasha kubaka ingo kuko abagabo baremanywe irari kandi kurihaza bitoroshye.

Uyu mugore usanzwe usengera muri ADEPR ibi yabivuze aho aboneye ishyano ryagwiririye ADEPR y”imuhanga aho umugore bivugwa ko ari uw i Gahogo hasakaye amashusho ari gutera akabariro n’umusore bivugwa ko ari umushoferi we.

 

Solange we avuga ko impamvu yo kujya gushakira ahandi ibyishimo ari ikintu gituruka kukuba nyir’ubwite yarashatse azi ibindi byishimo hanyuma yagera murugo umugabo we cyangwa umugore we ntamuhe ibyo yamenyereye.

Ubusanzwe gucana inyuma ni ikintu gisanzweho , ariko ni ubwa mbere hagaragaye amashusho y’umuntu uri guca inyuma undi mu Rwanda noneho byahuhukiye kukuba umugore wagaragaye bivugwa ko ari umu ADEPR ,idini ryiyita iryambere mu kwirinda icyaha n’igisa nacyo.

 

IG @shalomi.rwanda

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Uterus Didelphys indwara ituma umugore agira ibitsina bibiri na nyababyeyi 2

Next Story

Claire waciye ibintu ku mavuta agakundwa n’abatari bake burya akomoka mu muryango w’i Bwami ndetse aracyari mwiza

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop