Ahari uri kwiyumvisha ko bidashoboka kuko utarabibona ariko bibaho.Uterus Didelphys ni indwara ituma umugore agira nyababyeyi 2 ndetse akagira n’ibitsina bibiri.
Abagore bahura n’ibizazane byinshi byagera ku myororokere akaba aribo baharirwa hafi 90 ku ijana kubyerekeye umwana.Nubwo bimeze bityo hari bamwe mu babyeyi barwara indwara ishobora gutuma bagira ibitsina 2 ndetse na nyababyeyi 2 ariko ugasanga ntibazi ibyaribyo ndetse n’ababegereye ntabyo bazi.
Iyi ndwara yitwa Uterus Didelphys nanone izwi nka ‘Double Uterus’ cyangwa Double Vagina.Ni ubusembwa bugaragara k’umugore mu gihe ‘Embryo’ irimo gukura.Iyi ndwara ituma habaho nyababyeyi 2 n’ibitsina 2.
Ikinyamakuru cyitwa ngo Health.com kigaragaza ko iyo ibi bibaye k’umugore bituma ajya mu mihango incuro 2 mu kwezi kumwe.Bakomeza bavuga ko uyu mugore ashobora kuva cyane ndetse no kubabara cyane bishobora no gutuma inda ivamo.
Ikinyamakuru cyitwa “Healthline” na cyo kigaragaza ko umukobwa ufite iki kibazo adapfa guhita abimenya gusa basobanura ko iyo uyu mukobwa ageze mu myaka 18, ashobora kuva cyane , kuribwa akaba yanarwara ‘Infection’.
Umugore ufite iki kibazo ahura ningorane zo kuba yatwita inda ikavamo, Twifashishije urubuga rwa Google ndetse n’izindi twagarutseho haraguru mu nkuru , abadamu bagirwa inama yo kwirinda no kurinda ubuzima bwabo kugira ngo birinde iyi ndwa ya uterus didelphys.