U Bubiligi bwasabye DRC guhagarika gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

13/02/2024 18:36

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Hadja Lahbib yasabye Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imikoranire bufitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.Amashusho arimo ubu butumwa yatambukijwe kuri X yagize ati:”Ubuyobozi bwa RDC bugomba guhagarika nk’uko bwabyiyemeje  ubufatanye bwose bw’ingabo za FARDC zifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

 

Ni byiza kandi ko amagambo yo kubiba urwango no guhamagarira ihohoterwa rikorerwa abaturage nabyo byahagarara”.Yavuze ko igisubizo ku bushyamirane bwose kitakemurwa n’intambara ahubwo ko inzira y’ibiganiro ariyo yabirangiza.Ububiligi bwatangaje ko inzira y’ibiganiro ariyo yagombye gusubukurwa mu rwego rwubaka binyuze mu nzira z’ubuhuza.

 

Uyu muyobozi agaragaza ko hagombye kurebwa ibibazo nyamukuru bityo ibyo bikazatuma abaturage barushaho gutera imbere.Ububiligi ngo buzakomeza gushyigikira inzira y’ibiganiro mu gihe cyose  buri mu muryango w’Ubumwe bw’i Bwibihugu by’i Burayi kugira ngo abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo bakomeze kubaho.

Advertising

Previous Story

Luvumbu Nzinga ahawe igihano gikomeye

Next Story

Menya ibikubiye mu byatumye Luvumbu atandukana na Rayons Sports

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop