Türkiye: RDF yitabiriye imyitozo ya Gisirikare irimo kurashisha indege n’iy’urugamba rwo mu mazi

30/05/2024 14:37

Intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru wazo General Mubarakh Muganga zitabiriye imyitozo ikomatanyije ya Gisirikare y’iminsi ibiri iri kubera muri Türkiye.Akaba ari imyitozo irimo kurashisha indege za Gisirikare ndetse n’iy’urugamba rwo mu mazi.

Amakuru ya RadioTV10 dukesha iyi nkuru nayo ikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda , yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2024 avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru General Mubarakh Muganga, bitabiriye EFES-2024 , imyitozo y’ibihugu bitandukanye iyoborwa na Türkiye irimo iyo kurasa imbona nkubone”.

Ni imyitozo irimo kubera ahitwa Izmir muri iki gihugu ikaba yaratangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 kugeza none ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2024.

Ni imyitozo igamije gufasha ibihugu bitandukanye kureba ubushobozi bw’igisirikare cya Türkiye ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho cyifashisha kuva ku ndebd zitagira aba pilote kugeza kuri Kajugujugu za Gisirikare ndetse n’amato y’intambara n’uburyo bw’indebakure bwifashishwa mu rugamba.

Iyi myitozo izagaragaramo abazayitabira b’abanyamahanga barenga 1,500 bo mu bihugu 50 hamwe n’ab’igisirikare cya Türkiye n’abazayitabira bayikurikira , ikaba yari yitezwemo abantu ibihumbi 11.

Advertising

Previous Story

Ibi ni biba uzamenyeko urukundo rwawe rurangiye

Next Story

Tanasha Donna wa Diamond Platnumz aritegura gutaramira i Kigali

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop