Intumwa z’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba Mukuru wazo General Mubarakh Muganga zitabiriye imyitozo ikomatanyije ya Gisirikare y’iminsi ibiri iri kubera muri Türkiye.Akaba ari imyitozo irimo kurashisha indege za Gisirikare ndetse n’iy’urugamba rwo mu mazi.
Amakuru ya RadioTV10 dukesha iyi nkuru nayo ikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda , yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2024 avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru General Mubarakh Muganga, bitabiriye EFES-2024 , imyitozo y’ibihugu bitandukanye iyoborwa na Türkiye irimo iyo kurasa imbona nkubone”.
Ni imyitozo irimo kubera ahitwa Izmir muri iki gihugu ikaba yaratangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 kugeza none ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2024.
Ni imyitozo igamije gufasha ibihugu bitandukanye kureba ubushobozi bw’igisirikare cya Türkiye ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho cyifashisha kuva ku ndebd zitagira aba pilote kugeza kuri Kajugujugu za Gisirikare ndetse n’amato y’intambara n’uburyo bw’indebakure bwifashishwa mu rugamba.
Iyi myitozo izagaragaramo abazayitabira b’abanyamahanga barenga 1,500 bo mu bihugu 50 hamwe n’ab’igisirikare cya Türkiye n’abazayitabira bayikurikira , ikaba yari yitezwemo abantu ibihumbi 11.