Advertising

Tunisia: Kais Saied yongeye gutsinda amatora imitima ya bamwe iradiha

08/10/2024 09:12

Perezida Kais Saied yatsinze amatora ku buryo bugaragara ku munsi wo ku wa Mbere, byongera gushimangira intsinzi ye nyuma y’igihe cyaranzwe no gufunga abo bahanganye ndetse n’impinduka zikomeye ku nzego z’Igihugu byatumye akomeza kugira ubundi bubasha.

Nk’uko byatangajwe na Farouk Bouaskar, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amatora Rwigenga (ISIE), abaturage batoye bari ku kigero cya 28.8%, aho amatora yagizwemo amajwi 2,808,548 mu baturage 9,753,217 biyandikishije gutora.

Iri shami ry’amatora ryatangaje ko Saied yabonye amajwi 90.7%, umunsi umwe nyuma y’aho amajwi y’agateganyo agaragajwe.

Ayachi Zammel, umucuruzi wari umukandida wa kabiri, yabonye 7.4% by’amajwi n’ubwo yari amaze igihe kinini mu buroko bitewe n’ibyaha bitandukanye bifite aho bihuriye n’aya matora yabaye mu gihugu cyabo.

N’ubwo yatsinze, insinzi ya Saied yatangaje benshi  benshi kubera igabanuka rikabije ry’abitabiriye amatora. Abayobozi b’amatora bavuze ko abaturage batoye ku wa 6 Ukwakira bangana na 28.8% by’abafite uburenganzira bwo gutora, bivugwa ko ari umubare uri hasi cyane ugereranije n’amatora abiri yabanje nyuma y’impinduramatwara ya Arab Spring, bigaragaza dore ko abaturage basaga miliyoni 9.7 bafite uburenganzira bwo gutora.

Abari bahanganye na Saied bari bamaze umwaka bafunzwe, kandi nta burenganzira bwo kwiyamamaza bari bafite, mu gihe abandi bakandida batazwi cyane kuko bafunzwe ndetse kabavanwa no ku rutonde rw’abakandida bitunguranye.

Ibihugu bitavuga rumwe na Saied byahisemo gusuzugura aya matora, bayita urwiyerurutso hagati y’ubuyobozi bukomeje kwiganza mu gihugu cya Tunisia gifite ibibazo bya politiki kandi birushaho gukomera umunsi ku munsi.

Mu mpera z’icyumweru, muri Tunisia nta bimenyetso byinshi byerekanaga ko hari amatora, uretse imyigaragambyo yo kwamagana Saied yabaye ku wa Gatanu hamwe n’ibirori byabereye mu Murwa Mukuru ku Cyumweru mu masaha y’ijoro.

Tarek Megerisi, impuguke ikomeye mu by’imyitwarire ya politiki muri ‘European Council on Foreign Relations’ anyuze kuri X , yagize ati:”Azagaruka ku butegetsi afite intege nke kurenza uko yagakwiye kuzana imbaraga”.

Abamunenga biyemeje gukomeza kumurwanya. Amri Sofien, umunyamakuru wigenga, yavuze ko ibintu bimeze nabi, agira ati: “Birashoboka ko nyuma y’imyaka 20 abana bacu bazigaragambiriza ku muhanda Avenue Habib Bourguiba basaba ko yavanwa ku butegetsi.” Yakomeje agira ati: “Nta cyizere gisigaye muri iki gihugu.”

Hashize umwaka umwe, Abanyatuniziya bemeje Itegeko Nshinga rishya muri kamarampaka, nubwo ubwitabire bwari buri hasi cyane.

Nyuma y’ibyo, Leta yatangiye gucunga cyane imiryango y’abaturage yari isanzwe ikorera mu bwisanzure.

Mu mwaka wa 2023, abahanganye n’ubutegetsi bwa Saied barimo abayobozi b’ibikorwa by’ishyaka ry’imbere mu gihugu nka Abir Moussi na Rached Ghannouchi, washinze ishyaka Ennahda akaba yarabaye perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, barafunzwe.

Abandi benshi bashinjwa gushishikariza gukora imyigaragambyo irwanya Leta no guhungabanya umutekano w’igihugu, no gukurikiranwaho ibyaha bikomeye byo gukwirakwiza ibihuha, ibyaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bemeza ko bigamije gukoma mu nkokora abaharanira impinduka.

Mu ntangiriro za 2024, umubare w’abafungwa wagiye wiyongera, aho abashinjacyaha bibasiye abanyamategeko, abanyamakuru, abakora ibikorwa by’uburenganzira bwa muntu, abimukira bakomoka muri Afurika yo musi y’Ubutayu bwa Sahara, ndetse n’umuyobozi wa komisiyo y’Ukuri n’Agaciro yo muri Tunisia nyuma y’impinduramatwara ya Arab Spring.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse mu Rwanda

Next Story

Kenya: Kipyegon Bett yapfuye ku myaka 26

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop