Mu ijambo rye ubwo yari kuri Notre Dame du Congo, Karidinali Fridolin Ambongo yagaragaje ko ibiganiro na M23 ari byo bizatuma umutekano ugaruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza ko Imana itegeka abantu kuganira n’abo bita abanzi babo.
Mu magambo ye yagaragaje ko mu biganiro habamo ijambo riba riyobowe n’Imana. Yagize ati:”Ibiganiro biyobowe n’Ijambo ry’Imana, nibyo byadufasha kuva muri ubu buzima turimo ubu. Dukwiriye kuganira n’abo dufata nk’abanzi bacu”.
Karidinali Ambongo Fridolin, yasabye Abanyekongo bose, gushyira amaboko hasi, bakambaza Imana bakayisaba kubafasha gukemura ibibazo biri muri Repubulika Iharanira ya Congo by’umwihariko mu Burasirazuba bwacyo.
Karidinali Ambongo, yunze mu ry’Imiryango ya EAC na SADC yasabye Leta ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 kugira ngo ibibazo bafitanye bikemurwe mu mahoro hatabayemo intambara zica abaturage.
Umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru birukanamo ingabo za Leta na Wazalendo.
AFC /M23 bagaragaje ko kubasaba kuva mu bice bafashe ari nko kubashozaho intambara bagaragaza icyo bifuza ari ibiganiro na Leta ya Tshisekedi utajya ukozwa ibyo.