Hatanga umutuzo ukaganira n’ikirere n’akayaga keza kaharangwa – EL Classico Beach Chez West

4 weeks ago
1 min read

Niba ushaka umutuzo no gutekereza ku hazaza hawe utekanye wiyumvira indirimbo z’akayaga ko mu Kiyaga cya Kivu, n’amajwi meza yacyo, isohokane kuri El Classico Beach Chez West mu Karere ka Rubavu. Niho honyine, haba amafu , umutuzo n’umutekano by’umwihariko ku bantu bashaka ku ruhuka no gutuza na cyane ko hegereye amashyuza azwiho kuvura amavunane, Imisozi n’Ibirwa byiza.

El Classico Beach Chez West, ni Bar&Restaurent iherereye mu Karere ka Rubavu , ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu hafi n’uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasambuye, hafi y’amashyuza ndetse ikaba inyuma gato y’icyambu gishya cya Rubavu cyakira amagana y’amato naba mukerarugendo badasiba kuhasura [El Classico Beach Chez West].

Niyo Bar&Restaurent, ifite amafu kandi itekanye mu buryo budasanzwe kuko ifite ahantu baruhukira, bakiyumvira amajwi y’ikiyaga cya Kivu n’inyoni zaho , bakitekerezaho , bagapangira ejo hazaza nta kibarogoye.

Hari ‘Ubusitani’ bwiza, hari intebe zitegeye inkengero z’ikiyaga cya Kivu ku buryo umuntu uzicayeho akandagiza ikirenge mu Kiyaga cya Kivu neza akabasha ku ruhuka mu mutwe byanarimba agatwarwa mu bwato bwa El Classico Beach buba buri hafi aho akazenguruka hose uko abyifuza.

Kuri El Classico Beach, bafite amoko atandukanye y’ibyo kunywa bifasha abantu gutuza neza , harimo amoko atandukanye y’imitobe [Juice] , ikozwe mu mbuto. Aha twavuga nk’umutobe wa;  Mango Juice, Cocktail Juice, Umutobe w’inanasi, Banana Milkshare, Umutobe wa Pome, …

Bafite kandi ibindi byo kunywa by’ubwoko bwose, ufatira muri ibyo byicaro byiza utasanga ahandi kandi bakagira n’amafunguro y’agahebuzo aherekezwa n’IFI nziza birobera mu Kiyaga cya Kivu kandi igurishwa amafaranga make , hakaba na Poromisiyo ya ‘Tamira Ifi mu Nyarwanda’ ikunda kuhaba mu minsi isoza icyumweru – Weekend, aho ugura Ifi ku 7,000 RWF ukongezwa indi imwe itagurwa bizakanwa n’ifiriti n’ibindi birungo biyiryoshya byose bigaherekezwa na ‘Serivisi nziza’ zitangwa n’abakozi babyiza.

Haka inkoko nziza igura 12,000 RWF ndetse n’igice cyayo ki kagura 7,000 RWF gusa.

Ushaka ibindi bisobanuro no gutanga komande yawe yakiri kare kugira ngo usange bamaze kugutegurira, wanyura kuri watsapp cyangwa ugahamagara 0783256132 ( Fire West).

 

Go toTop