Tom Close agiye gushyira hanze Filime

20/01/2024 20:12

Herekenywe integuza ya Filime yiswe ‘Imuhira’ Tom Close agiye gushyira hanze.

Kubufatanye na Zacu Entertainment, Tom Close agiye gushyira hanze Filime yise Imuhira.Kuri ubu herekanywe integuza yayo yarimo ‘Nkusi Arthur’ na Se.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Mutarama 2024 ubwo herekanwaga Filime ‘Ishusho ya Papa’, Umuyobozi wa Zacu Entertainment Wilson Nelly Misago yavuze ko muri Filime zizerekanwa uyu mwaka harimo na Imuhira ya Tom Close.

Iyi Filime irimo umusore w’umusirikare witwa Rwimo uba waragiye gutabara umuryango w’iwabo uba waratewe naba rushimusi b’inka.

Akigera mu gace k’iwabo uyu musore yari afite amahitamo abiri arimo kwisubirira mu gisirikare akava mu mirwano y’abajura b’inka zigashira azireba cyangwa cyangwa agashikama akarwana nk’umugabo.

Muri iyi Filime harimo abakinnyi bafite amazina akomeye harimo; Nkusi Arthur, Mpazimpaka Jones Kennedy , Bahali Ruth n’abandi.

Amashusho yayo yafashwe na Gad iyoborwa na Tom Close wayanditse.

Advertising

Previous Story

“Ndi malayika ku Isi nkaba umukobwa wa mbere mwiza cyane” ! Judy Austin

Next Story

Manager wa Diamond Platnumz ari mu gihombo gikomeye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop