Theo Bosebabireba yasabanye imbabazi n’umugore babyaranye, umugabo we yiyemeza kubahuza bakiyunga

15/02/2024 13:32

Umuramyi Theo wamamaye cyane nka Bose babireba yavuzwe Kenshi mu itangazamakuru ko ashobora kuba Hari abakobwa benshi yaryamanye nabo maze akabatera amada ndetse uyu mugabo nawe yagiye agaragara mu biganiro byinshi abyemera ndetse abisabira imbabazi.

 

Mu kiganiro uyu mugore wari kumwe n’umugabo we yagiranye na Murungi Sabin ku Isimbi Tv, byabaye ngombwa ko uyu mugore asabana imbabazi na Theo Bose babireba babyaranye umwana.Ubwo bari mu kiganiro uyu mugore we yemeje ko yabyaranye n’uyu mugabo Theo Bose babireba ndetse avuga ko kuri ubu bameranye neza dore bombi basabanye imbabazi mu kuganiro ubwo bahamagaraga uyu mugabo Theo Bose babireba hagati mu kuganiro.

 

Mu gihe umunyamakuru Murungi Sabin yahamagaraga uyu mugabo yabanje kumusaba uburenganzira bwo gufata amajwi ye bakayanyuza mu kiganiro maze uyu mugabo ahita abyemera dore yavuze ko n’ubundi bamuhamagaye atuje ari mu rugo kuko ngo buri wa kabiri afata umunsi wo gusenga akiyiriza.

 

Uyu mugabo we yasabye umbabazi uyu mugore babyaranye kubyo yatumye anyuramo byose ndetse uyu mugore nawe yasabye umbabazi uyu mugabo kuko ngo yagiye agaragara Kenshi mu biganiro avuga nabi ndetse avuga cyane uyu mugabo Theo Bose babireba.

 

Ikindi uyu mugore kuri ubu afite umugabo babana ndetse babyaranye, uyu mugabo nawe yavuze ko asanzwe azi uyu muhanzi Theo Bose babireba ndetse yiyemeza ko azashaka uyu mugabo Theo Bose babireba akamuhuza n’umugore we bagahura bakiyunga.

Advertising

Previous Story

Afurika y’Epfo yemeje urupfu rw’abasirikare bayo mubo yohereje muri DR Congo

Next Story

Amayobera ku nkuru y’umugab uvuga ko umugeni yamwibye ku munsi w’ubukwe, apakira byose atorokana na Marraine we

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop