The Same yegukanye igihembo cy’umwaka

17/12/2023 11:13

Itsinda The Same ryegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umugabo witwaye neza mu mwaka wa 2023 mu bihembo bya ‘Bugoyi Side TV 2023’.

 

Mu ijoro ryakeye tariki 16 Ukuboza 2023, kuri El Classico Beach iherereye mu Karere ka Rubavu , mu Murenge wa Nyamyumba hafi y’uruganda rwa Bralirwa rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasembuye, niho habereye umuhango wo gutanga ibihembo bya Bugoyi Side TV byatanzwe ku nshuro ya 2.

Ubwo The Same bari bamaze kwakira igihembo cy’umuhanzi  witwaye neza mu mwaka wa 2023, bagaragaje amarangamutima yabo , bashimira cyane El Classico Beach [Chez West], bashimira Umuryango mugari wa Gisenyi Hits babarizwamo ,Abiru nk’abafana babo n’abandi bose bagize uruhare mu itegurwa rya Bugoyi Side TV Awards.

 

Jay Farry umwe muri Babiri bagize iri tsinda [ Jay Farry na Jay Luv ], yagize ati:”Turacyashimira rero, kuko turashimira cyane abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa , tugashimira El Classico Beach, tugashimira Gisenyi Hits nk’itsinda ridufasha rikatuba hafi, Tugashimira Abiru muri rusange, Abiru ni umuryango wa The Same.Abantu bose bashyigikiye iterambere rya The Same, aho muri mwese turabashimiye”.

Nyuma yo kwegukana iki gihembo iri tsinda rya taramiye abana baryo mu ndirimbo zakunzwe bakoze.The Same yaherukaga indirimbo ‘Warayobye’ yasohotse muri uyu mwaka.

Nyuma yo kwegukana igihembo bashimiye

Advertising

Previous Story

Konshens yahaye icyubahiro Mowzey Radio

Next Story

Dore ibintu ukwiye kumenya mbere yo gushakana n’umugabo w’umusirikare

Latest from Imyidagaduro

Go toTop