Dore ibintu ukwiye kumenya mbere yo gushakana n’umugabo w’umusirikare

17/12/2023 12:02

Gushyingiranwa bizana impindika ku mpande zombi umugabo ndetse n’umugore, ni ngombwa ko umenyera ndetse ukamenya neza imico akazi n’imigirire ya buri umwe mbese mwese mukamenyana cyane.

Ese bigenda gute iyo ufite umugabo w’umusirikare!?
.

Dore ibyo ukwiye kuzirikana mbere yo gushyingiranwa n’umugabo w’umusirikare;

1.Akazi ke cyangwa inshingano ze ziza imbere y’umuryango

Ubusanzwe ubundi iyo umugabo afite umuryango iteka umuryango we niwo ashyira imbere, ariko ku musirikare ho siko bigenda ahubwo umusirikare inshingano ze ziza imbere y’umuryango, icyo ni ikintu ukwiye kumenya mbere yo gushakana n’umugabo w’umusirikare.

2 Itegure kujya mwimuka cyane: Bitewe n’inshingano umusirikare ahabwa Hari ubwo ahora yimuka cyane ndetse icyo ni ikindi kintu ukwiye kumenya mbere yo gushyingiranwa n’umugabo w’umusirikare.

3.Bizakugora gukora akazi kamwe gahoraho

Ikindi kubera ko umugabo wawe yaba Ari umusirikare, mushobora kuzajya mwimuka cyane rero kugira akazi kamwe ahantu hamwe gahoraho ntago bizagukundira neza pe, nabyo ukwiye kubimenya.

 

4.Muzishimana agahe Gato

Nkuko indi miryango yishima, ku muryango urimo umusirikare siko bigenda kuko umwanya wo kwishimana mwembi biba gacye kubere inshingano nyinshi aba afite bityo akaburira umwanya umuryango we.

 

5.Kugira igihunga

Kubera ko ahora mu kazi uhorana igihunga ko ashobora gukomereka cyangwa agapfira mu nshingano ze, ibyo nabyo ubizirikane mbere yo gushakana n’umugabo w’umusirikare.

6.Aguhisha amabanga menshi

Urumva kuko afite inshingano zo kurinda igihugu cye, ni byinshi aguhisha kuko ariko akazi ke kamutegeka kubigira ibanga.

 

7.Itegure gukundana cg kubana urukundo rwa kure

Bimwe bita long-distance relationship, mbese muba muzabana we adahari kuko Kenshi ahora mu ngendo zo gukora inshingano ze nk’umusirikare.

8.Amategeko menshi

Urugo rw’umusirikare ni urugo rugira amategeko ndetse n’amahame rugenderaho, rero ni ngombwa ko ibyo ubizirikana mbere yo gushyingiranwa n’umugabo w’umusirikare.

Source: lovedevani.com

Advertising

Previous Story

The Same yegukanye igihembo cy’umwaka

Next Story

Umusore n’inkumi bafashwe bari guterera akabariro mu gikapu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop