Advertising

The Ben yatanze umwaka mushya – VIDEO

12/26/24 18:1 PM

The Ben yahaye umwaka mushya abakunzi be abinyujije mu ndirimbo nshya yise ‘True Love’

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, kuri uyu wa Kane , tariki 26 Ukuboza 2024 yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘True Love’ yafashwe nk’umunsi Mukuru abahawe.

Ni indirimbo yabanje guteguza mbere y’igihe , integuza yayo igakurikirwa n’amashusho agaragaza ko we n’umugore we Uwicyeza Pamella umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 batwite inda nkuru ndetse ishobora no kuba yaravutse bikaba ibanga mu mboni y’abamwe.

Iyi ndirimbo ni inkuru mpamo hagati ye na Pamella dore ko yagiye yivugira ko kuva mu ntangiriro yo gukundana kwabo yagiye agira ngo ni ‘agahararo’ kubera urukundo rwinshi yari amufitiye.

Mu masaha agera kuri abiri True Love yari imaze kurebabwa n’abantu barenga ibihumbi 15 kuri YouTube ya The Ben harimo n’umugore we wayirengeje amagambo agira ati:”My Man”.

The Ben afite igitaramo tariki 01 Mutarama 2025 cyo kumurika Album yise ‘Plenty Love’.

 

Sponsored

Go toTop