Ubwo ku wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2024 hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’umugore, buri mugabo yakoze iyo bwabaga ngo ashimire ndetse agaragaze ko umugore we ari uw’agaciro kuri we.Kimwe n’abandi bagabo rero abahanzi barimo Emmy na The Ben bateye imitoma abafasha nabo.
Ni mu butumwa banyujije kumbuga nkoranyambaga zabo aho bagaragaje abagore babo nk’abadasanzwe.
Mu butumwa Emmy yanyujije kuri Instagram yagize ati:” Umunsi mwiza w’abagore mwamikazi wanjye.Ndagukunda cyane”. Ni amagambo yakurikije ufito y’umugore nawe bari kumwe batuje.
Mu genzi we Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben anyuze kumbuga nkoranyambaga ze nawe yatambukije ubutumwa agira ati:” Umunsi mwiza w’abagore ku mugore wanjye udasanzwe” ubundi arenzaho udutima.