Sunday, April 28
Shadow

NKORE IKI ?: Umugabo wanjye yabaswe no kwikinisha none yansabye gushaka undi mugabo turyamana

Umugore witwa Susan yatangaje ko abangamiwe cyane n’umugabo we utakimwikoza, avuga ko yabaswe no kwikinisha ku buryo atakimukoraho mu gitanda ahubwo ko amusaba gushaka undi baryamana kugira ngo amushimishe.Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bari mu rusengero basengeragamo bombi baza gukundana.

Nyuma yo gukora ubukwe, Susan yatangiye kumubura cyane kubera akazi ubundi akibaza icyabaye bikamuyobera.Uyu mugore yavuze ko yaje kumenya ko umugabo we yabaswe no kwikinisha cyane bigatuma atamugirira irari cyangwa ngo amusabe ko babonana nk’umugore n’umugabo.

Susan kandi yamenye ko umubano we asigaye akunda kureba amashusho y’urukozasoni ku buryo bituma atabasha kumwikoza.Susan ati:” Igihe cyarageze, umugabo wanjye atangira kunsaba kujya gushaka abandi bagabo none nanjye ndi kumva mbangamiwe cyane mu ngire inama”.

Imyaka ibaye ibiri babana ariko nta mwana barabyarana kuko umugabo we amuhunga cyane.