Monday, May 20
Shadow

Rwanda: Inganda zihinga urumogi zikanarutunganya zatangiye ku bakwa

Mu Rwanda hatangiye kubakwa inganda zihinga zikanatunyanya urumogi.

Muri Kamena 2021 Leta y’u Rwanda yasohoye Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubuhinzi bw’urumogi n’ibirukomoka ho mu Rwanda.Iri teka rero rikaba rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga , gutunganya , gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho.

Itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.Ni muri urwo rwego , uruganda rwa mbere ruhinga rukanatunganya urumogi n’ibirukomokaho rwatangiye kubakwa mu Karere ka Musanze aho uru ruganda ruzajya rukora imirimo yo guhinga no gutunganya urumogi byose bikorewe mu Rwanda ku mpamvu z’ubuvuzi.

Ni uruganda rurimo kubakwa n’ikigo cya KKOG Rwanda Ltd ku buso bungana na Hegitari eshanu aho biteganyijwe ko ruzuzura muri gicurasi 2024. Ibicuruzwa uru ruganda ruzajya rukora mu rumogi bizajya bijyanwa ku isoko ry’amahanga aho kugurishwa imbere mu gihugu.

Muri Gashyantare mu mwaka wa 2023 nibwo hasohotse urutonde rw’ibigo byahawe uburenganzira bwo gukora imirimo y’ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye mu Rwanda.Ni urutonde rwashyizwe hanze n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge , Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).

Kuri uru rutonde hari hariho ibigo bitanu byahawe uburenganzira bwo guhinga urumogi.Birimo KKOG Rwanda Ltd , Hempress Farms Rwanda Ltd , Ocsas Pharma Ltd, Ambi- Green Ltd na Courier Africa Ltd. Ibi byose bigomba gukorera ibikorwa mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi wa KKOG Rwanda Ltd Rene Joseph akaba n’uwashinze uru ruganda azaba arirwo rwa mbere aho ruzaba rufite igice gikora imirimo y’ubuhinzi, Ubushakashatsi ndetse n’igikora ibintu bitandukanye bikomoka k’urumogi.

Iki kigo ni ishami rya King Kong Organics Global, ikigo cy’ishoramari mu bijyanye no guhinga no gutunganya urumogi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Muri Afurika gikorera mu bihugu birimo Zimbabwe aho gifite uruganda rutunganya urumogi ruri ku buso bwa Hegitari 1000 mu gace ka Msasa.Rukorera kandi muri Malawi, Lesotho , Sierra Leone , Uganda , Tanzania na Afurika y’Epfo.

Ibindi bigo byahawe impushya z’agateganyo biteganyijwe ko kugira ngo bibone iza burundu bikwiriye kubanza kugura ubutaka no kwerekana ko byiteguye kuhubaka inganda.Muri Werurwe 2023 , Urwe rw’Iterambere RDB rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi aho rukeneye nibura ishoboramari rya Miliyari 19 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko ku rwego rw’Isi , umusaruro w’Urumogi witezweho kuzamuka aho uzajya winjiza nibura Miliyari ibihumbi 197,7 z’Amadorari muri 2028 avuye kuri Miliyari 28,3 muri 2021.Muri rusange hakenewe ishoramari rya Miliyari 19 z’Amafaranga y’u Rwanda ariko zizaba zishibora kuziyongera bitewe nuko urumogi ruzaba rukenewe ku isoko ryaba iryo mu Rwanda cyangwa iryo ku Isi muri rusange.

Urumogi rwagaragajwe ko rushobora gufasha mu ikorwa ry’imiti yifashishwa kwa muganga, rugakoreshwa mu nganda , amavuta ndetse n’ibiribwa bitandukanye.RDB igaragaza ko urumogi ruri mu bihingwa byunguka cyane kubera ko nibura kuri Hegitari imwe hashobora kuva umusaruro w’ibifite agaciro ka Miliyoni 10 z’Amadorari.

Biteganyijwe ko amasoko akomeye ashobora kugemurwamo urumogi rwo mu Rwanda nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Canada no mu Burayi.