Diamond Platnumz n'umuhungu we

Tanasha Donna yagiye gushyigikira Zari Hassan Diamond atwara umwana we mu gitaramo

17/12/2023 18:12

Diamond Platnumz watangaje akunda abana be cyane yajyanye na Naseeb Junior ku rutugu amugeza mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi.

 

Mu ijoro ryakaye Diamond Platnumz yakoreye igitaramo ahazwi nka Kigamboni muri Tanzania.Uyu muhanzi yakoze iki gitaramo ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Junior wasuhuje imbaga y’abarenga igihumbi bari bitabiriye iki gitaramo.

Naseeb Junior witwa NJ akaba impanga ya se , yagejejwe imbere y’abafana bari baje kureba umubyeyi we , arabasuhuza ababwira ko abakunda cyane.

 

Diamond akigera ku rubyiniro yafashe ijambo , aterura amagamabo akomeye cyane, abwira abafana be ko Naseeb Junior ariwe Diamond w’ahazaza.Yagize ati:”Uyu niwe Diamond w’ahazaza.Akunda umuziki cyane”.

Uyu mwana w’imyaka 4 y’amavuko ahawe ijambo ngo avugane n’abitabiriye igitaramo yagize ati:”Hi , Ndabukunda”.Diamond Platnumz, yahise aririmba indirimbo yise utanipenda yatuye uwo babyranye Zari Hassan.

Diamond Platnumz yahawe impano n’umufana

Mbere yo gutaramana na se , Naseeb Junior yagaragaye ari gucuranga gitari nk’igikoresho cya Muzika.

Diamond Platnumz n’umuhungu we

Advertising

Previous Story

Umugabo ushakana n’umugore wujuje ibi bimenyetso aba ari umunyamahirwe

Next Story

Abagabo gusa : Dore ibimenyetso bizakwerekako umugore wawe ari kuguca inyuma

Latest from Imyidagaduro

Go toTop