Advertising

Sobanukirwa imiterere y’ibirenge byawe ndetse n’imico abahuje imiterere y’ibirenge basangiye

Mu isi yose, Abazungu cyangwa Abirabura twese duhuje ibirenge, ibyobirenge byacu bigabanyijwe mu bwoko bune(4) tugendeye ku buryo amano atondetswe ku kirenge.

Na none kandi ibirenge bishobora gushyirwa mu byiciro hagendewe kuri wa mwanya usigara iyo umuntu akandagije hasi ikirenge. Hari abakandagira hasi ikirenge cyose ki kabwatarara ku butaka hari n’abandi ubonako iyo bakandagiye hasi hasigaramo akanya, burya iriya miterere abantu bose ntibayihuza gusa ibyo sibyo tugiye kugarukaho uyu munsi.

Uyu munsi reka turebere hamwe ubwoko bw’ibirenge hagendewe kuburyo amano atondetswe ku kirenge kandi tunarebe ese ni iyihe mico abantu bafite ibirenge biteye kimwe bahuriyho?

Nk’uko natangiye mbikubwira ibirenge by’ikiremwa muntu bigabanyijwe mu bwoko bune(4) tugendeye kuburyo amano atondetswe,

Ubwoko bwa 1. Egyptian foot cgse Ikirenge cy’abanyamisiri tugenekereje mu kinyarwanda.

Iki ni ikirenge kirangwa no kugira amano agenda asumbana uhereye ku ino ry’igikumwe ukagera ku kuryagahera iki ni nacyo kirenge kigirwa n’abantu benshi benshi ku isi.

Ababantu rero ngo barangwa no kuba bafite ubushobozi bwo kubika ibanga kandi bakaba badakunda kwisobanura ku bantu, bakunda gutega amatwi cyane bakavuga macye ikindi Kandi abantu benshi babafata nk’abiyemezi kuko batavuga amagambo menshi Kandi ntibisobanure byahato nahato, ababantu Kandi bakunda kuba abanyagitugu kuko baba bashaka ko ibitekerezo byabo aba aribyo bigenderwaho gusa ariko bakaba abizerwa cyane mu Rukundo.

Ubwoko bwa2. Greek foot / Ikirenge cy’abagereki

Iki ni ikirenge kirangwa no kugira ino ryakabiri rikurikira igikumwe risumba igikumwe andi asigaye akagenda asumbana ugana ku gahera.

Abafite iki kirenge barangwa no guhorana icyizere no kugira umutima mwiza ufungutse cyane, ntakintu nakimwe aba ashaka ko cyamwitambika mu byo ashaka kugeraho mbese ni umuntu ukora uko ashoboye kose kugirango agere kucyo ashaka, akabasha guhanga udushya ndetse kandi akanavamo umuyobozi mwiza kuko aharanira kudatsindwa, uyu muntu Kandi uretse gtekereza kure anagira ubwenge n’impuhwe.

Ubwoko bwa3. Roman foot cg ikirenge cy’abanyaroma. Iki ni ikirenge kirangwa no kugira amano atatu3 areshya (igikumwe n’andi abiri akegereye bireshya).

Abantu bafite ububwoko bw’ikirenge rero ngo ntibagira imikino, bagira ibitekerezo by’imbitse, ibitekerezo bigiye kure kandi ibitekerezo bizima, bakunda gukora cyane no kumenya imico y’ahantu hatandukanye ikindi kandi aba bantu ntibatinya guhangwa amaso n’abandi bo bakora ibyabo ababareba baramaze aba bantu kandi ngo bazi gushaka incuti

Ubwoko bwa4. Peasant foot: Iki ni ikirenge gifatwa nk’igifite amano yose areshya.

Abantu bafite ubu bwoko bw’ibirenge usanga amano yabo yose asanaho aringaniye nubwo hari aho igikumwe kiba gishaka gusumba andi, ariko andi mano asigaye yose aba arikumurongo uringaniye.

Abantu bafite ububwoko bw’ikirenge rero ngo ntibagira imikino (Blague), bagira ibitekerezo by’imbitse, ibitekerezo bigiye kure kandi itekerezo bizima, bakunda gukora cyane no kumenya imico y’ahantu hatandukanye ikindi Kandi ababantu ntibatinya guhangwa amaso n’abandi bantu bo bakora ibyabo ababareba baramaze ababantu kandi ngo bazi gushaka incuti.

Ese wowe usanze ufite ubuhe bwoko bw’ibirenge? Nonese imico usanganywe usanze ihura niyo warusanzwe wiyiziho?

UMVA HANO ICYEGERANYO CYAKOZWE NA LEONCE KWIZERA UMWANDITSI WACU

Previous Story

MU MAFOTO: Abaturage bo muri Ngororero bahamya ko inkoko izabika bageze kuri Site y’itora

Next Story

Intambara ya Israel na Hamas yaba igiye kurangira?

Latest from Utuntu n'utundi

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop