Advertising

Sobanukirwa ibice by’umubiri w’umuntu bitajya bikura kuva avutse kugera apfuye

07/24/24 7:1 AM

Umuntu yaremwe mu buryo butangaje, ku buryo utatinya no kuvuga ko nta kintu gishobora kugira technology nkiyo umuntu aremwememo. Rero hari ibintu byinshi by’amayobera ku mubiri w’umuntu. Hari ubwo ushobora kwibaza niba hari igice cy’umubiri w’umuntu kitajya gikura ariko wagishaka ukakibura.

Nibyo koko utarize ibice byose bigize umuntu ushobora kuba utakizi, ndetse n’ababyize bashobora kuba baragisimbutse. Gusa igice kidakura ku mubiri w’umuntu kirahari, ntigikura kuva umuntu avutse kugera apfuye.

Icyo gice si amenyo, amaso, amazuru , amaguru, uruhu, amaboko cyangwa ikindi icyo aricyo cyose uretse kuba ari igice kiba mu gutwi ku muntu.

Si amatwi ahubwo ni utugufwa dutatu tuba muri buri gutwi ku muntu, utwo tugufwa mu rurimi rw’amanhanga batwita Ossicles. Ni utugufwa buri muntu wese agira.

Rero utu tugufwa tuba dufite hagati ya millimetero 2 na 3, gusa atwabantu benshi tuba dufite millimetero 3. Utu tugufwa dukurira mu nda iyo umwana atari yavuga ariko iyo ageze hanze ntitwongera gukura tuguma tungana uko twangana.

Rero utu tugufwa ni ingenzi cyane kuko utadufite ntiwabaho, utu tugufwa nitwo dufata ijwi tukarihinduramo icyo amatwi yawe ashobora kumva, ibi biba mu gihe kingana n’amatsiyerisi make cyane ku buryo umuntu avuga ako kanya ugahita wumva icyo avuze. Biba bisobanuye ko ijwi ry’umuntu cyangwa ry’ikintu rijya kuva mu kanwa nako kamaze kurihinduramo ibyo amatwi ashobora kumva.  Kugirango usobanukirwe neza, niba uzi ibintu bya computer, kugirango ukine filime muri telefone ya gatushe bisaba kuyihindura 3GP cyangwa Avi, utayihinduye 3GP cyangwa Avi, ntiyakinika, rero ossicles nazo nizo zikora.

Sponsored

Go toTop