Thursday, May 9
Shadow

Simi na Adekunle Gold bingingiye abanafa kureba indirimbo yabo kugira babone amafaranga y’ishuri ry’umwana wabo

Umuhanzikazi Simi wamamaye muri muzika by’umwihariko muri Nigeria, we n’umugabo we Adekunle Gold batangaje ko arashyira hanze indirimbo kuri uyu wa Gatanu.

Ni nyuma y’aho abafana ba Adekunle Gold na Simi bari bakomeje kubasaba kwamamaza indirimbo yabo bise “Look What You Make Me Do” baherutse gushyira hanze.

Adekunle Gold umugabo wa Simi , yavuze ko umugore we azashyira hanze indirimbo ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024 , gusa ngo ikazabanzirizwa niye bwite arashyira hanze kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024 yitwa ‘The Life I Chose’.

Uyu muhanzi yasabye abafana babo kureba indirimbo yabo bombi kumbuga nkoranyambaga zabo agaragaza ko ari igihe cyo kwishyurira abana ishuri bityo ko bakeneye amafaranga azava muri Views z’indirimbo yemeza ko bakeneye kurera umwana wabo w’umukobwa witwa Adejare.

Anyuze kuri X yagize ati:” Ngiye gushyira hanze indirimbo (…..)”.