Advertising

Prince Kiiz yavuze ku ndirimbo “SINYA” ya Bruce Melodie yasohowe n’abandi bantu.

20/02/2024 23:40

Mu ijoro ryo kuwa 20 Gashyantare 2024 producer Kiiz umaze kumenyerwa ku ndirimbo nyinshi nziza kandi zigezweho ubarizwa muri Country Record yavuze ko iyi ndirimbo ya Bruce Melodie yasohotse bitewe no kwibwa imashini yari iriho proje y’iyi ndirimbo.

 

Ibi yabivuze ku kiganiro mbonankubone cyanyuze kuri Instagram aho yabajijwe impamvu iriya ndirimbo SINYA yasohotse Atari nyirayo uyisohoye kandi ariwe wayikoze byagenze bite,yasubije agira ati: Batwibye imashini turayibura burundu bigaragara ko yabuze koko,ati umuntu wayibye ashobora kuba yarayihakinze cyane ko proje y’iyi ndirimbo yari iri muri iyo mashini ariho byahereye ubwo barayireba baranayisohora. Yakomeje avuga ko n’ubwo iyi ndirimbo yashyizwe hanze mu buryo butari bwo iyi ndirimbo iri gutunganywa bushya ikazajya hanze iri official.

Uyu mu producer ari kubarizwa muri Kenya aho yajyanye na Bruce Melodie mu bikorwa bye by’umuziki anavuga ko n’ubwo ataramenya igihe bazagarukira mu Rwanda ariko hari indirimbo bazafatirayo amajwi.

Lyvine Rwanda

His name is Livine Nsanzumuhira Ntambara known as Lyvine Rwanda,Studied Mass communication and Journalism at EAST AFRICAN UNIVERSITY,he works journalism as passion and professional

Previous Story

“Muzabibonesha amaso yanyu mu izina rya Yesu”,Yago yavuze ko uyu mwaka ugiye kurangwa n’indirimbo ze shya.

Next Story

Simi na Adekunle Gold bingingiye abanafa kureba indirimbo yabo kugira babone amafaranga y’ishuri ry’umwana wabo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop