Shaddyboo warwaje abagabo ibikanu ari kubyina avamo ?

14/12/2023 08:37

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ntacyumvikana nka mbere kuburyo bigaragara ko imyaka iri kumubona umwanzi.

Umunyamakuru wa Igihe.com witwa Uwiduhaye Theos yateruye ati:” Umunyarwanda umwe yarateruye ati Imyaka nink’inkorora ntiyihishira.Ubu Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddy Boo , wari warihariye uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, arabyina avamo gake gake”.

Shaddy Boo yihariye uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ahambere kuburyo umuhanzi n’undi wese wabashaga kugera mu Rwanda , yahavaga bagiranye ibihe byiza [ Bahuje urugwiro] kuko Mbabazi Shadia niwe wari inkumi nziza muri mu Rwanda, akaba umwe rukumbi wabwirwaga umuhanzi wamaze kwemeza kuruzamo.

Muri iyi myaka , bamwe batangiraga kwicira amayira kugira ngo nibagera mu Rwanda ntibazagorwe no guhura nawe.Kugeza ubu mu Rwanda , Shaddyboo niwe ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram, dore ko afite aba Followers barenga Miliyoni bamuhaye icyizere.

 

Shaddy Boo yabyaranye abana 2 na Meddy Saleh ,baza gutandukana muri 2016 gusa kugeza ubu aracyamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Shaddy Boo yari umwari w’ikimero , utaratinyaga kugikaraga bigatinda ariko ubu , abamukurikira bishwe n’irungu.Shaddyboo ntakigaragara mu bitaramo cyangwa ahandi yakundaga kuba ari mu ruhame.

Umunyamideli karundura Zari Hassan agiye kuza mu Rwanda ariko ntakanunu ko kuba azakirwa na Shaddy Boo kabuhariwe mu buranga buhogoza abagabo.

Muri Mutarama 2015, Shaddyboo yagiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz ubwo yari i Kigali ndetse bivugwa ko bari kubaka umubano wabo.Muri uyu mwaka , kumbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Diamond na Shaddyboo basa n’abari mu rwambariro.

Inkuru z’urukundo n’umubano wa Diamond Platnumz na Shaddyboo zagarutse muri 2017 ubwo Diamond yari mu Rwanda i Nyamata ndetse akaza no gutumira Shaddyboo mu isabukuru ye muri Tanzania akajyayo.

Muri 2018, Ubwo Davido yageraga mu Rwanda, hagiye hanze amafoto yabo bombi bari mu cyumba , ibi byerekana uburyo Shaddy Boo yari ayoboye.Davido yaje gukurikira Account ya Shaddyboo Instagram ndetse akagaragaza ko yishimiye amafoto amwe namwe ye.

 

Mu minsi ishize, mu Rwanda haje ibyamamare bitandukanye habera ibitaramo birimo na Trace Awards ariko ntabwo Shaddyboo yigeze yumvikana.Shaddyboo yagiye yikoma abahanzi kenshi abahora kutamufasha nyamara we ngo yamamaza indirimbo zabo.

 

Advertising

Previous Story

Papa Francis yahishuye aho yifuza kuzashyingurwa napfa

Next Story

Davido yongeye kuyobora bagenzi be

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop