Shaddy Boo yateye utwatsi ibyo gusaza

18/12/2023 08:58

Umunyamideli Shaddyboo yavuze ko adashaje agaragaza ko aho amaze kugera hashimishije.

Anyuze kumbuga nkoranyambaga ze ( X), yakoresheje amagambo agaragaza ko atemera ko ashaje yikoma ababivuze.
Shaddyboo yamamaye kumbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri Instagram na X yahoze yitwa Twitter.

Yamamaye mu bitaramo by’abahanzi , n’abandi bateguraga ibirori bitandukanye.Uyu munyamideri wamaze kigaragaza ko afitiye urukundo imyidagaduro yo mu Rwanda ninawe ukurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga nk’uko bigaragazwa n’imibare.

Urebye mu ndirimbo z’abahanzi Nyarwanda bakoze mu myaka itandukanye yatambutse n’ubu, uzasangamo Shaddyboo.Mu mashusho y’ibitaramo bitandukanye naho niwitegereza neza, uzasangamo Shaddyboo.

Uyu mwari niwe wakiraga ibyamamare bitandukanye byazaga mu Rwanda, dore ko yigeze gusa n’uvugwa mu rukundo na Diamond Platnumz ubwo yazaga mu Rwanda nawe akamutumira muri Tanzania mu myaka yatambutse.

 

Advertising

Previous Story

Amakosa yabaye mu itegurwa n’itangwa ry’ibihembo bya Bugoyi Side TV 2023

Next Story

Dore uko wahagarika gukomeza gutekereza kuhahise h’uwo mukundana

Latest from Imyidagaduro

Go toTop