Dore uko wahagarika gukomeza gutekereza kuhahise h’uwo mukundana

18/12/2023 09:29

Ubusanzwe abantu bakundana hari ubwo bahura umwe muri bo afitanye amateka n’abandi bantu.Ibi bikaba byatuma bibera umuzigo ukomeye umukunzi mushya.Ese niba uremererwa nabyo , ni iki wakora ? Iyi nkuru uyisome witonze.

 

Birashoboka ko ushobora kubangamirwa cyane n’ahahise  h’umukunzi wawe, ndetse ukababazwa naho kubyikuramo bikakunanira ukajya uhora ubitekereza.Ibi bikaba cyane mu gihe utamwizera cyangwa utekereza ko ashobora kuba aguca inyuma cyangwa warigeze kumufata bwa rimwe.

 

Ikintu cya mbere ukwiriye kumenya ni uko ibyo biri kukwiruka mu mutwe atari amateka ya nonaha y’umukunzi wawe.Yego, birashobokako yakoze amakosa mu mateka ye akijandika mu mico itari myiza, kandi burya niho yigiye.Ni bibi cyane kuri wowe gukomeza kubyibuka.

 

Abakundana bagirwa inama yo gusiga ahahise h’abo bakundana bakabaho uwo mwanya gusa, badatekereza cyane ku mateka y’uwo bakundana.Ikintu ukwiriye kwibuka ni uko nawe ubwawe uri umuntu kandi ko ufite amakosa.Ntabwo bisobanuye ko uwo mubana cyangwa mukundana azongera kuguca inyuma kubera ko hari abo babikoranye.Ntabwo azongera kukubeshya.

 

Niba nta muntu wari wabiganirizaho rero, ukaba ubana n’icyo gikomere, ganira n’iyi nkuru.Nuramuka ushaka gukomeza ko tukugira inama, utwandikire kuri Email yacu , Info@Umunsi.com.

 

INAMA: ESE NI GUTE WAKWIVANAMO INTEKEREZO Z’AHAHISE H’UWO MUKUNDANA ?

Kutabyibagirwa bishyira mukaga urukundo rwanyu ndetse n’urugo rwanyu rukabigenderamo.

1.Ibukako ahahise atariho hasobanura uwo mukundana.

Kumenya neza ko ahahise he atariho hamusobanura bizagufasha kumenya neza ko udakwiriye gukomeza kumufata muri iyo shusho.Nufata umwanya , ukita kuhahise byanga bikunze uzibuka ikintu kitari cyiza.

 

Ibuka ko mutari bukundana cyangwa ngo mubane, iyo ataza kunyura mubyo yanyuzemo.Wituma umukunzi wawe aba impamvu yo kubabara , kugira agahinda n’ibibazo runaka.

2.Menya impamvu ahahise he, hagira ingaruka kuri wowe.

Ahahise h’umukunzi wawe hashobora kuba imbarutso yo kubaho nabi kwawe, ukaba wanarwara indwara zitandukanye zirimo; Trauma n’izindi’.Ushobora kunanirwa kumubabarira kubera ko utekereza ko yaguhemukiye muri icyo gihe.

 

Birashobokako ushobora kutanyurwa ugakomeza utekereza ko hari ibyo atakubwiye cyangwa aho agiye hose ugatekereza ko hari abo bahuye nabo.

 

3.Rekeraho gukurikirana cyane imbuga z’abo bakundanye.

Ingenzure , ushobora kuba uhora kumbuga ureba abo bakundanye , ucunga niba bongeye guhura nabo cyane.Ushobora kubikora kubw’amahirwe mabi ugashiduka wakanze ku ifoto yabo wayikunze.

 

4.Ganira n’umukunzi wawe iby’impungenge n’ubwoba bwawe.

Ba umunyakuri, uganire n’umukunzi waw , umubwire ko uterwa agahinda , umujinya cyangwa ubwoba n’ahahise he.Ibi bizatuma agufasha kumera neza niba koko agukunda ariko niba atagunda azatangira kugutonganya.Muri uko kutagutonganya niho uzakirira.

 

5.Imbaraga zawe zishyire mu kubaka urukundo rwanyu no kurukomeza.

Urukundo rubamo ibyiza n’ibibi, ibisitaza n’ibinezeza.Hitamo kwita kubyiza gusa.

6.Shaka umuhanga mu mibanire.

Shaka umuntu wizeye [Muganga], umuganirire kubyo ubuzima bwawe bw’urukundo, muganire.

Advertising

Previous Story

Shaddy Boo yateye utwatsi ibyo gusaza

Next Story

Uganda : Umusaza w’imyaka 110 yishe umugore we

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop