Amakosa yabaye mu itegurwa n’itangwa ry’ibihembo bya Bugoyi Side TV 2023

18/12/2023 08:38

Mu karere ka Rubavu hatangiwe ibihembo bya Bugoyi SIDE Tv byari biteguwe ku nshuro ya 2.Ibi bihembo byabayemo amakosa kuva mu itegurwa ryabyo no mu itangwa ryabyo.Ese ikibazo ni ubushobozi buke bw’ababiteguye cyangwa ni ukutamenya neza impamvu yo kubitegura ? Iyo bitanzwe nabi aho gusiga impinduka bizambya ibyari bihari.

 

Umuntu urebera kure imyidagaduro y’Akarere ka Rubavu , yavuga ko ari Akarere gafite impano ariko zidakora.Muri aka Karere harimo abahanzi benshi ariko bagabanyije umuvuduko kubera amikoro make yazanwe na Covid-19 yaciye intege benshi.

 

Ibi byatumye abiyitaga abahanzi, baraje gusa n’abacika intege.Muri uko gicika intege, babaye nk’uwa mwana wanze ishuri akaba ikirara ubundi akanga urunuka abarimu bose bamwigishije kubera ko ibyo bamuhaga ntacyo byamumariye mu buzima bwe.

Bugoyi Side Tv Awards , ni ibihembo bitangirwa mu Karere ka Rubavu, bikagirwamo uruhare na nyiri El Classico Beach ari nawe muterankunga wabyo mukuru, ariko bikajya mu mazina ya Igisubizo Yvan n’abo bafatanya ari nabo bajya mu mitegurire yabyo kuva bitangiye kugeza birangiye bikanatangwa mu izina ryabo.

 

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku makosa yabaye mu itegurwa ryabyo no mu itangwa ryabo.

BYATEGUWE NABI.

1.Bugoyi Side TV, ni ibihembo byateguwe n’itsinda ry’abantu bake baje kwifashisha adafite aho bahuriye n’imyidagaduro yo mu Karere ka Rubavu.

Ibi bituma hashobora gutuma habaho  kwibeshya no guhuzagurika kubashobora guhabwa amahirwe yo gushimirwa ibyo bakoze.

2.Ni Awards zidasobanura neza abazigenewe.

Ubusanzwe ababitegura , bavuga ko ari ibyo mu Karere ka Rubavu , ubundi bakavuga mu Ntara y’Iburengerazuba, ubundi hakazamo n’abakorera umuziki mu Mujyi wa Kigali.Ibi bituma biba ibihembo bitatekerejwe ho neza mbere cyangwa bikaba ibyo kwigaragaza no kumenyekanisha nyiri kubitegura mubo yahisemo.

Ibi bigaragarira mu byiciro aho abahanzi bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazahatana harimo n’abakorera umuziki mu Mujyi wa Kigali aho kuba abakorera mu Karere ka Rubavu.Yvan Igisubizo yashimiye bamwe mu babitwaye avuga ko bitwaye neza mu Ntara ariko ku rutonde rw’abo guhatana ni Rubavu na Kigali gusa.

3.Ibyiciro ubwabyo biteguye nabi.

Ibi byatumye habamo guhuzagurika ku mpande z’abateguye ibitaramo aho nabo batamenye neza ibyiciro bakeneye n’abagomba kubijyamo.Uku gutegura ibyiciro nabi, byatumye bagorwa no gutanga ibihembo .Mu byiciro hagiyemo abatari bakwiriye kujyamo kubera kutamenya neza amazina y’ibyo bise icyiciro n’abagomba kukijyamo.

4.Gutanga amanota.

Nta gikorwa cyo gutanga amanota hagendewe kubyakozwe cyabayeho kuko  ibi byatumye, hahembwa abadafite icyo bakoze kuri bamwe.

5.Itangwa ry’ibihembo ntabwo ryateguwe.

Aha bishobora kwitwa ubushobozi buke cyangwa kutamenya icy’ingenzi mu gihe cyo gutegura ibihembo runaka.Kuva hatangwa ibihembo kugeza ubu nta foto cyangwa amashusho agaragaza umuhango ahari uretse ayafatishijwe telefone z’abantu.

Ubwo twatangiraga iyi nkuru twavuze ko bishobora kuba ubumenyi buke, kutabaza no kwifashisha abadafite aho bahuriye n’umuziki.

ABEGUKANYE IBIHEMBO

Best Rnb: OKKAMA
Best Male THE SAME ABIRU
Best New Artist: ISHA
Best Video Director: BIG DEAL
Best M.C: Chadda Boy
Best Female: Marry Love
Best Producer: Bertz Beat
Best Dj: SELEKTA DADDY
Best Influencer: ISHIMWE LAMBERT
Best Hip Hop: THOMSON
Best Gospel: E.V AMANI
Best Fashion Agency: 1K HILLS FASHION
Best ENTERTAINMENT Supporter: WEST EL CLASSICO
Best

Hashimirwa cyane , abagize uruhare mu itegurwa ry’ibi bihembo na cyane ko Akarere ka Rubavu kari gakennye abafata umwanzuro wo gutegura ibihembo kugira ngo abahari bakora bagire umuhate wo gukomeza gukomeza gukora.

Ubwabyo kubitegura nicyo cyari gikenewe.Abakurikiranira hafi umuziki wo mu Karere ka Rubavu,twaganiriye nabo mbere yo gukora iyi nkuru basaba ba nyiri ibi bihembo kuzita ku makosa yabaye bagakora ibituma buri wese ashimirwa ibyo yakoze ntawe usigaye.

Icyifuzo cya Benshi ni uko haza n’abandi bafite umuhate wo gutegura kugira ngo ibyari ugukunja ku muziki bitume benshi bahaguruka.

 

Advertising

Previous Story

Yago yegukanye ibihembo 2 mu mwaka umwe

Next Story

Shaddy Boo yateye utwatsi ibyo gusaza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop