Rutangarwamaboko wiyita imandwa nkuru , yashenguwe n’inyubako ye yahiye yose nyuma yo gufatatwa n’inkongi y’umuriro ibye bigahiramo.Ni inyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi mu Kagali ka Umunezero,mu Mudugudu wa Nyakaliba mu Mujyi wa Kigali.Nk’uko yabitangaje anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze , uyu mupfumu umaze kubimenyekanamo, yashimiye Imana y’i Rwanda avuga ko n’ubwo Ingoro Ndagamuco n’Amateka yahiye bo ari bazima.
Mu magambo ye yaranditse ati:”UBUZIMA ni UMWERU n’UMUKARA.Imana y’iRwanda ishimwe yo n’#Abazimu Bacu Batazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n’Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kandi nta n’undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose. Bazimyuriro Murakarama, @Rwandapolice Mwishyuke. U #Rwanda Ruriho,TURIHO🙏🏿”.
Rutangarwamaboko avuga ko iyi nyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro bitewe n’amashanyarazi y’abari bari gusudira umureko.Igice cyafashwe n’umuriro ni icyo hejuru kuko ari igorofa yita ingoro yamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo ha mbere.
UBUZIMA ni UMWERU n'UMUKARA.Imana y'iRda ishimwe yo n'#AbazimuBacuBatazima kuko nubwo Ingoro Ndangamuco n'Amateka yose yakongotse ariko twe turacyitsa kd nta n'undi wahagiriye ikibazo icyo aricyo cyose. Bazimyuriro Murakarama, @Rwandapolice Mwishyuke. U #Rwanda Ruriho,TURIHO🙏🏿 pic.twitter.com/8Q4YppTyas
— Muganga RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) February 9, 2024