“Abakobwa benshi bashaka gukora ubukwe , ntibashaka kuba abagore ngo bubake”! Jimmy

by
11/02/2024 13:19

Umugabo [Pasiteri] wamamaye muri Nigeria ku izina rya Jimmy Odukoya, yakebuye abakobwa n’abagore bamara kugera mu rugo bamara gukora ubukwe n’abagabo babo bakumva ko icyabo ari ukwicara bakagaburirwa gusa aho gutekereza ko urugo ari ugufashanya.Jimmy usanzwe afite itorero abere umuyobozi yavuze ibi ubwo yari arimo kubwiriza.

 

Pasiteri Jimmy yavuze ko benshi mu bakobwa n’abagore baba barajwe inshinga no gukora ubukwe bagashyirwa mu rugo ariko nyamara badashaka kubaka ngo banambe kungo zabo baba birayubakiye.Yababwiye ko Bibiliya ivuga ko inshingano z’umugore ari ugufasha umugabo we atari ukwigenga.

 

Ati:”Umugore yaremwe ari ukugira ngo abe umufasha ntabwo kwari ukugira ngo yigenge kandi ntabwo wagira uwo ufasha nawe ubwawe utari wihaza.Niba umugabo wawe azanye ameza, nawe zana intebe,niba azanye imbuto ugomba kumwereka aho muzitera [Mu butaka].Abagore benshi barashaka kuba abageni aho guharanira kuzubaka ngo babe abagore”.

REBA HANO VIDEO

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Davido agiye gutaramira muri Kenya

Next Story

Rutangarwamaboko yashimiye abazimu nyuma y’aho inyubako ifatiwe n’inkongi y’umuriro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop