Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira tukamenya ninde ufite imodoka ihenze kurusha izindi mu bakire umugabe wacu ucumbikiye.
Kuva ku bacuruzi kugeza ku bahanzi, benshi bafite imodoka nziza, ariko ninde ufite imodoka ihenze muri Africa? Mugihe twakoraga ubucukumbuzi kuri iyi nkuru twahereye kumazina akomeye kubantu bazwi nkabagwizatunga harimo Johann Rupert wo muri South Africa, Aliko Dangote wo muri Nigeria ndetse akaba ariwe , umuntu ukize cyane muri Afrika.
Gusa uramutse utekereza ko Dangote na Rupert aribo bafite imodoka zihenze cyane, waba wibeshya cyane, nubwo bombi bafite imodoka nyinshi nziza. Kurundi ruhande hari ibyammare mu myidagaduro nka Davido cyangwa Burna Boy nabwo abantu benshi bakeka ko baba aribo batunze imodoka ihenze cyane, ariko si kuri.
Umuntu wibitseho imodoka ihenze muri Africa ni umunya Ghana Osei Kwame Despite , nyiri ibitangazamakuru bikomeye ndetse akora ubucuruzi butandukanye nishoramari kuvugaho byasaba indi nkuru ndende.
Nk’uko ikinyamakuru GHpage kibitangaza bivugwa ko yibitseho umutungo urenga miliyoni 800 z’amadolari.
Si ako gahigo azwihi gusa kuko yibitseho imodoka iri muzihenze ku isi, Bugatti La Voiture Noire.
Iyi modoka idasanzwe ifite ifite agaciro karenga miliyoni 18.7 z’amadolari nyuma yimisoro yo kuyinjiza mu gihugu. Hakozwe imodoka enye gusa zo muri ubu bwoko.
Sibyo gusa kuko iwe muri parking uzahasanga Rolls-Royce Sweptail. Indi modoka ihenze cyane, Sweptail, ihagaze miliyoni 13 z’amadolari.
Ikirenzeho aherutse kugura Lamborghini Veneno Roadster, ifite agaciro ka miliyoni 4.5 z’amadolari, na Bugatti Chiron, imwe muri 30 zonyine zakozwe; niwe munya Ghana wa mbere ufite imodoka nkiyi. Tesla Cybertruck iri muzigezweho muri iki kiraganwa nayo ntiyazuyaje kuyibikaho.
Gusa igitangaje, nubwo imodoka ari ikimenyetso cy’ubudahangarwa bitungura abantu benshi kumenya ko nyir’imodoka ihenze cyane muri Africa atari umuntu ukize cyane muri Afrika.