Buterezi Bodouin w’imyaka 70, utuye mu Mudugudu wa Ngoma, Akagari ka Cyangugu, Umurenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi, wibana, yasanganywe inka muri kimwe mu byumba by’inzu abamo, iziritse umunwa avuga ko yayitoraguye mu muhanda.
Iyo nka yari yibwe Nyirarugendo Généviève w’imyaka 69 wo mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Mururu muri Karere ka Rusizi.
Umuturage wo mu Murenge wa Mururu wafashije mu ishakisha ryayo, yabwiye Imvaho Nshya ko ari inka ya Girinka yahawe uwo mukecuru Nyirarugendo Généviève, yari ayimaranye igihe kinini, abana n’umuhungu we n’umushumba.
Ati: “Yamenye ko inka yibwe mu ma saa moya z’igitondo agiye kuyigaburira, atangira gutaka. Mu ishakisha n’iperereza ngo hamenyekane uburyo yagiye, habanje gufatwa umuhungu we n’umushumba wabo hakekwa ko ari bo baba bayitwaye, ariko mu iperereza ryakomeje gukorwa isangwa mu Murenge wa Kamembe mu nzu y’uwo musaza Buterezi.
Yakomeje agira ati: “Icyadutangaje ni uburyo bayisanze mu nzu ye muri kimwe mu byumba, ifunze umunwa ngo itabira abayishakaga bakayibona. Akiyifatanwa avuga ko itibwe, ahubwo yayitoraguye mu muhanda arayitwara, ayishyira mu cyumba anayifunga umunwa ngo hatagira uyumva akaza kuyimutwara.”
Umuturanyi we wo mu Mudugudu wa Ngoma, we yagize ati: “Twese twatangajwe no kubona iyi nka mu nzu y’uyu musaza ntawari kuyihakekera. Twatekereje ko ari umufatanyacyaha, hari abayibye bakayihazana, bakaba bari bategereje ko bicwekera bakazayambutsa rwihishwa bakajya kuyigurisha cyangwa bakayibaga bakagurisha inyama ku babazi bazo. Ubu yashyikirijwe nyirayo mu Murenge wa Mururu.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James avuga ko bikimara kumenyekana ko inka yabuze, hafashwe ingamba zikomeye zo gushakisha hafatwa uwo musaza atabwa muri yombi. Yasabye abaturage kugira uruhare mu micungire y’ibyabo, anavuga ko kuba inka yibwa i Mururu ikagenda mu muhanda ikarinda igezwa mu Murenge wa Kamembe, ikinjizwa mu nzu ifunze umunwa, ari ikimenyetso ko hari ikibazo mu irondo, bagiye kurushaho kurikaza.
Yagize ati: “N’iyo yaba yizeye umutekano, ni ngomba gusura itungo akamenya uko rimeze. Ikindi ni ugukaza amarondo cyane kuko ibyo ari byo byose aho bayicishije ni mu nzira ku buryo iyo hataba uburangare bw’abanyerondo bari kuyifata.”