Rubavu: Umugabo yariye Ikiryabarezi ibihumbi 126 RWF cyanze kuyasohora ngo ayafate ahita acyiorera ku mutwe aragicyura [ VIDEO]

14/11/2023 17:37

Umugabo wo mu Karere ka Rubavu , yavuze uburyo ikiryabarezi cyamuriye amafaranga agera ku bihumbi 50 RWF, ariko we yakirya, amafaranga akanga gusohoka agahita agicyura.Uyu musaza yemeza ko nyuma yafashwe bamubwira ko ari umunyarugomo nyamara ngo kuva yavuka ari nta muntu yari yakubita.

 

 

Ubwo uyu musaza yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio Isano ikorera mu Karere ka Rubavu Mutinuba Jean Paul, yatangiye asobanura uko byamugendekeye.Mu magambo ye yagize ati:”Nitwa Nitwa Gacaniro Jean de Dieu, Ntuye mu Mudugudu w’Isangano , Akagari ka Rukoko , Umurenge wa Rubavu.Njyewe mu by’ukuri hari ahantu twari turi kunywa agacupa muri botike , harimo Ikiryabarezi.Icyo kiryabarezi cyari kimaze kundya amafaranga ibihumbi 50RWF , nyuma y’aho kubw’amahirwe nanjye mbandakiriye, iki kiryabarezi nakiriye ibihumbi 126.

 

 

Ubwo bahamagara nyiracyo kuko afite abakozi bamukorera bazifite.Nyiri mashini ntiyaza, imashini ndayifata nyishyira murugo nzi neza ko aribuze kuyigombora.Aho kugira ngo aze kuyigombora  ahubwo ejo , tariki 13 ahantu nari nicaye mu kabari kandi kemewe nagiye kubona mbona, imodoka ya nyiracyo iraje n’abapolisi , baramfata banshyiramo amapingu baramfunga , bansaba ya mashini , imashini nyitumaho iraza , bavuga ko bagomba kumpereza amafaranga yanjye, ya mashini barayimuhereza, banyandikisha inyandiko ngo sinzongere kugirana n’abantu amakimbirane”.

 

Uyu musaza yakomeje yibaza impamvu uyu mugabo arya amafaranga y’abandi ngo akayajyana ariko we akaba yamuriye ntibayamuhe ahubwo ngo bakamwandikisha nk’umunyamarugomo nyamara ngo kuva yavuka ari nta muntu bari barwana.

 

Uyu mugabo yemeza ko ngo uwo nyiri icyo kiryabarezi ashyiramo ibiceri by’Ibishinwa ku buryo umuntu ukiriye kitajya kibasha kumuha ayo yariye nyamara ayabo ngo kikayamira, ndetse yemeza ko ngo ibiryabarezi ari byinshi mu Kagari ka Rukoko aho uyu mugabo atuye.

 

 

Jean de Dieu  waturikije ikiryabarezi kikanga kunya nk’uko babivuga, agaragaza ko muri aka gace batuyemo , ibiryabarezi bimaze kubakenesha ngo na cyane ko n’abana iyo babatumye , bahita bajya gukina amafaranga akaba agiye uko.

 

 

Atanga inama yavuze ko ‘Ibiryabarezi’ bigomba gucika.Ati:”Ibiryabarezi bigomba gucika kuko bizadutera inzara kandi njye nkaba nasaba ko amafaranga yanjye nayabona kuko cyandiye menshi”.

 

Yakomeje avuga ko IBIRYABAREZI bizazana akavuyo mu baturage.Ubwo twakoraga iyi nkuru twari tukigerageza uburyo twavugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa  Rubavu ahavugwa ibi biryabarezi.

Advertising

Previous Story

Harmonize yambaye ikamba yahawe nk’umuhanzi mwiza muri Tanzania ashimira Perezida n’abafana be bose

Next Story

Menya amagambo utagomba kubwira umugabo wawe uko yaba yakurakaje kose

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop