Advertising

Harmonize yambaye ikamba yahawe nk’umuhanzi mwiza muri Tanzania ashimira Perezida n’abafana be bose

11/14/23 15:1 PM

Umuhanzi ugezweho muri Afurika Harmonize nyuma yo kwegukana ibihembo mu marushanwa ya ‘African Entertainment Awards’, yatangaje ko ashimira buri uwe wese wamubaye hafi by’umwihariko Perezida wa Tanzania Madamu Samia Suhulu.

Harmonize abinyujije kumbuga Nkoranyambaga ze [Instagram], yafashe umwanya ategura ibikombe yegukanye birimo icy’umuhanzi mwiza ndetse n’icyumuhanzi wateje imbere injyana ya BONGO Flava muri Tanzania n’ahandi ku Isi, ni gikombe cy’umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika [Single Agina], abyereka abafana be maze abashimira byimazeyo.

 

 

Harmonize, yafunguye ikamba yahawe nk’umuhanzi wazamuye Mbogo Flava , araryambara agaragaza ko aricyo gihembo yishimira kurenza ibindi.

Ati:”Uyu ni Konde Boy , Harmonize ndashimira AEAUSA, kubwa Hat Trick [Three Awards],  bampaye.Imana ihereze umugisha mwe abatuye Afurika by’umwihariko abaturage bo muri Tanzania.Ndashimira abaje ku mwanya w’imbere kugira ngo ibi tubigereho.Mama wacu dukunda Mama Samia Suhulu ndagushimiye kubwo gushyigikira ibikorwa by’ubuhanzi , Imikino n’imyidagaduro.Ndashimira buri ruhande rwose.Ibi bihembo 3 tuzafatanye kubitura Madamu Perezida wacu Suhulu Samia”.

 

Uyu muhanzi yashimiye buri umwe wese wagize icyo akorera umuziki we , amutura ibi bihembo uko ari 3 yegukanye.

 

Previous Story

Umuhanzi Lil Chance yivuze imyato agaragaza ko yaje muri muzika nk’icyorezo

Next Story

Rubavu: Umugabo yariye Ikiryabarezi ibihumbi 126 RWF cyanze kuyasohora ngo ayafate ahita acyiorera ku mutwe aragicyura [ VIDEO]

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop