Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, mu Karere ka Rubavu hakozwe umuganda wo gutera ibiti k’umusozi wa Rubavu mu Murenge wa Rubavu ,nyuma hatorwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert , Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere Inzego z’Umutekano, Visi Perezidante wa Rwanda Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , n’Abafatanyabikorwa batandukanye, bifatanyije n’abaturage mu muganda usoza ukwezi kwa Ukwakira , no gutangiza ukwezi ko gutera amashyamba.
Nyuma yo gutera ibiti bisaga 5,800 ku musozi wa Rubavu, Nzabonimpa Deogratias , Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, yatanze ikaze ku bashyitsi batandukanye bitabiriye Umuganda,batanga ubutumwa butandukanye bujyanye n’ Icyumweru cyahariwe Kwizigama, gifite insanganyamatsiko igira iti Ubwizigame Bwawe, Iterambere Ryawe.
Nyuma y’amatora yabo mu nzego z’ibanze , Guverineri Dushimimana Lambert , yashimiye abaturage bitabiriye umuganda, agaragaza ko, gutera ibiti ari imwe mu ngamba zo guhangana n’isuri, iteza ibiza.
Yagarutse ku gikorwa cy’amatora, ashimira abaturage ko bakoze inshingano zabo, zo kwitorera abayobozi bihitiyemo.Guverineri kandi yasabye abaturage kumenya kwizigamira, bakayoboka ibigo by’imari, bagateganyiriza iminsi mibi no kwiteza imbere.
Yabasobanuriye n’ubwizigame bw’izabukuru, agaruka kuri gahunda ya Ejo Heza asaba abagize ingo gushyira hamwe, bagatekereza icyazamura urugo n’umuryango wabo.
Kugeza ubu Akarere ka Rubavu , ni kamwe mu Turere dusa neza ndetse twunganira Umujyi wa Kigali.Ku musozi wa Rubavu hatewe ibiti, hitegeye Umujyi wa Gisenyi na Goma, akaba ari kimwe mu byiza nyaburanga bitatse aka Karere.