Advertising

Photo/ IjamboNet

Rubavu: Harasiwe uwavuye muri Congo ashaka guhungabanya umutekano

16/01/2024 09:52

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2023, mu Karere ka Rubavu habayeho guhangana hagati y’abantu bari baje guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’inzego z’umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gafuku , mu Kagari ka Gikombe,Umurenge wa Rubavu  ho mu  Karere ka Rubavu.Amakuru yatugezeho [UMUNSI.COM] aturutse ku wahageze ibi bikamara kuba, yavuze ko umwe yari aryamye hasi abandi bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano.

 

Abaganiriye na Rwanda Tribune, bavuze ko mu masaha ya Saa Kumi n’imwe z’Igitondo aribwo bumvise imirindi y’abasa n’abari ku rwana bagakekako ari abiyise abuzukuru ba satani bamaze kumenyerwaho guteza umutekano muke ariko nyuma baza kumva amasasu agera kuri 3 avuze.

 

Nyuma ngo bagiye kureba basanga ni umuntu warashwe bamenya ko ari abacengezi bari binjiye ku butaka bw’u Rwanda baje guhungabanya umutekano w’Igihugu.Inzego z’umutekano zabwiye Rwanda Tribune ko ntacyo zatangaza kuri iki kibazo, zemeza ko hategerejwe Urwego rushinzwe  kugenzura imipaka y’Ibihugu  byombi kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyari kizanye abo bantu .Hamenyekane niba uwarashwe ari umusirikare w’Ingabo za Congo cyangwa niba ari uwo muri FDLR.

Photo/Rwanda Tribune

Abaturage bahumurijwe bashimira ingabo z’u Rwanda zabashije gutahura umwanzi ataragera ku mugambi w’icyo yari agamije gukora.

Previous Story

Dore ibintu ukwiriye gukorera uwo mukundana buri munsi

Next Story

Kubera iki Atari byiza kujya mu Rukundo n’umutima wawe wose?ngizi ingaruka zabyo

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Go toTop