Mbarushimana Nelson Umuyobozi Mukuru wa REB yatangije ibizamini bya Leta, asaba abanyeshuri bo kuri GS Kanama Catholic kwirinda gukopera akangurira ababyeyi gukomeza gufasha abana babo kugeza Igihe bazarangiriza ibizamini.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, ku Kigo cy’Ishuri cya GS Kanama Catholic hatangirijwe ibizamini bya Leta ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye na Trocome. Umuyobozi Mukuru wa REB Mbarushimana Nelson yatangije ibizamini bya Leta ku kigo cya Gs Kanama Catholic asaba abanyeshuri kwirinda.
Ni umuhango watangiye ku isaha ya Saa Mbili za mu gitondo (8H00′), aho abanyeshuri biga kuri Gs Nyakiliba na Gs Kanama Catholic biga mu masomo bazinduwe no gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.Nyuma yo kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu ( Rwanda Nziza ) , no kwiragiza Imana.
Abanyeshuri baganirijwe n’Umuyobozi Mukuru wa REB Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Imibereho myiza n’iterambere y’abaturage Ishimwe Pacifique bahabwa amabwiriza y’uko ikizamini gikorwa.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze Nelson Mbarushimana yashishikarije abanyeshuri gukora ibizamini bitonze kugira ngo bazabashe kugira amahirwe yo gukomeza Kaminuza batsinze neza ababwira ko gukopera ari ikizira.
Yagize ati:”Ndabasaba kwirinda gukopera, mufate uyu mwanya nk’umwanya w’agaciro, Aya mashuri mu giye kurangiza abafashe gukunda Igihugu. Birabasaba gukora neza kugira ngo muzarangize mufite Ubumwe , mu gire ubupfura, mwirinda guca amakayi yanyu ndetse mukunda umurimo. Rero nagiraga ngo mbifurize amahirwe masa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirine Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage aganira n’aba banyeshuri yagize ati:” Igihugu kirabazirikana mu myigire yanyu , kandi murabona ko Umuyobozi wa REB yaraye agenda kugira ngo aze abaganirize ababwire ijambo ryiza, ababe hafi.
Tuje kubabwira ko tubizeye ariko tubasaba gukora neza ibi ibizamini”. Yakomeje asaba abanyeshuri kutagira ubwoba no kutirengiza ikibazo ngo ni uko cyabananiye , abasaba kutemera gutsindwa.