Monday, May 20
Shadow

RUBAVU: Abarobyi bavuze ko isambaza zibatera ubushyuhe basaba kwegerezwa udukingirizo

Bamwe mu bakora uburobyi bw’isambaza bavuze ko kubera kuzirya cyane zibatera ubushyuhe [Ubushske bwo gutera akabariro] bityo bakaba bifuza ko bakwegerezwa udukingirizo ngo kubera ko ubwandu bwa Virus itera SIDA muri aka gace bwafashe indi ntera.

Abakora uburobyi bavuga ko muri aka gace batuyemo virus Itera SIDA yafashe Indi ntera ku buryo ngo umaze kurya ku isambaza ahita ashaka gukora imibonano mpuzabitsina ibi bikaba bibahangayikishije.

Umwe yagize ati:”Udusambaza tukiva mu Kivu nyine dutera ubushyuhe.Ubwo ni ukuvuga ko bariya bantu baba hariya ku kivu , ni ukubongerera bakagira udukingirizo kuko umubiri ni ikindi kintu.Umubiri ufatwa mu buryo butateganyijwe , hakabaho udukingirizo hakaba n’ubukangurambaga bwinshi kugira ngo bashobore nabo kwirinda”.

Undi ati:”Iyo bomotse mu gitondo [ Abarobyi ] , bateka isambaza bakarya kandi bakanywa isosi y’isambaza itera ubushyuhe”.Umuyobozi w’i Bitaro bya Gisenyi CSP Dr Tuganeyezu Oreste avuga ko hari gutegurwa gahunda yo kongera udukingirizo ahahurira abantu benshi.

Ubusanzwe amafi ari mu bitera ubushake bwo gutera akabariro nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *