RUBAVU: Abana b’abakobwa bavuga ko kwishora mu ngeso z’ubusambayi ari uburenganzira bwabo

02/05/2024 09:24

Mu karere ka Rubavu hari urubyiruko rw’abana b’abakobwa bishora mu ngeso mbi , ngo hagira ubabuza , bakavuga ko ari ukubabuza uburenganzira bwabo.Aba bana buka inabi  umuntu wese ugerageje ku bagira inama abasaba kuva muri izo ngeso z’ubusambanyi ahanini.

Bamwe muri aba babyeyi, bavuga ko icyo babona gituma aba bana bakomeza kwishora mu ngeso mbi , ari uko bahawe uburenganzira bagakabya mu gihe ngo abo hambere bo banabanyuzagaho akanyafu , ubu ngo akaba ari nta mubyeyi ukivuga ku wo yibyariye mu bigendanye no ku mucyaha cyangwa kumuha umuco .

Umubyeyi waganiriye na Emmanuel Ndahayo, Umunyamakuru wa Radiyo na TV10 dukesha iyi nkuru, yagize ati:”Igihangayikishije njye mbona ari uburenganzira abana bahawe.Ubona umwana yatinze ukamubaza ati, Mwana wari uri he? Ati’Ubwo ni uburenganzira bwanjye nuvuga gato , ndakurega kuri Polisi’.Nawe nk’umubyeyi , yaza mu gitondo , yaza igihe ashakiye ugatuza, nawe ugatuza kuko urebye nabi bashobora ku kujyana kuri Polisi kubera ko wahohoteye wa mwana wavuze ngo kuki yatinze”.

____________________________________Photo/RadioTV10

Undi yagize ati:”Ubu ni abazirankoni , none unavuze nk’uwabyariye iwabo, umubwiye uti’wa mwana we icara hamwe ntu zongere kugenda ujya kurereta cyangwa ngo utinde mu mihana’ uwo mwana arakubwira ngo ahubwo ndajya ku kurega kuko uri ku ntoteza.Ndaguhamagariza RIB, nturi kundeba neza’.Ugasanga mbese ni ikibazo”.

Umuyobozi w’i Bitaro bya Gisenyi , Bwana CSP Dr. Tuganeyezu Oreste nawe ahuza n’aba babyeyi , akavuga ko imyitwarire y’abana b’ubu iteye inkeke .Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba urubyiruko kuyoboka gahunda ya Tunyweless kuko ngo byagabanya umubare z’inda zitateganyijwe igenda yiyongera.Yagize ati:

”Ikiduteye ubwoba ahubwo ni imyitwarire tubona hanze aha mu rubyiruko, ubusinzi mu rubyiruko bwongera ibyago byinshi byo kuba abantu bakwishora mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane idakingiye nk’ibi mubona by’inda zitateganyijwe cyane cyane mu bana batoya binajyanye no gufata ku ngufu.Iyo ugiye kureba usanga imibare ubona ko yiyongera.Tunyweless burya nubwo ireba ikijyanye n’ubusinzi ariko inareba n’izo ngaruka zindi zaturuka kuba abantu ari abasinzi”.

https://youtu.be/NaLRQa7iwWA

Isoko: RadioTV10

Advertising

Previous Story

Inama : Nubona ibi bimenyetso uzamenye ko ushobora kuba waranduye SIDA utabizi

Next Story

Byinshi ku mugore wo mu myaka 75,000 ishize wavumbuwe n’abahanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop