Advertising

Umukobwa yahuye n’Imana baganira amasaha 3

04/07/2024 22:34

Umukobwa w’imyaka 24 ukomoka mu mujyi wa Guatemala yavuze ko yahuye n’imana bakaganira amasaha agera kuri atatu ubwo yari ari hagati y’ubuzima n’urupfu.

Mariandree Cárdenas ubwo yari ari mu rugo yagiye kumva yumva umwuka utangiye kumubana mucye, ndetse atangira kugagara ibice bimwe na bimwe by’umubiri, mu gihe ibyo biri kuba yigiriye inama yo gutabaza Mama we ndetse na mukuru we. Bahageze basanze uyu mukobwa ameze nabi cyane bahita bamwihuta kwa muganga, ari nabwo yageragayo akagwa muri Coma.

Uyu mukobwa yagiye muri Coma ndetse bamwe batangira no gutekereza ko yaba yapfuye. Gusa nyuma y’amasaha atatu yarakangutse.

Ubusanzwe abantu bavuye muri Coma bagaruka ibuzima batibuka ibyababayeho ariko uyu we siko byagenze ahubwo yaje avuga ko yahuye n’Imana.

Uyu mukobwa yavuze ko Imana yamuganirije ikamubwira uko ahazaza he hagiye kugenda. Yabajije abari bari aho amasaha amaze muri Coma bamubwira ko ari atatu. Nawe ati “naganiriye n’Imana amasaha 3”.

Ubusanzwe uyu mukobwa ngo agira uburwayi bujya butumwa afatwa n’isereri gusa ngo ni ubwambere yari agiye muri Coma. Uyu mukobwa kandi asanzwe akora akazi ka Web Design.

Previous Story

Perezida Kagame yasabye urubyiruko ikintu cy’ingenzi kuri bo

Next Story

RIP Sarah ! Sarah wari uri mu bagezweho mu mashusho y’indirimbo yitabye Imana -AMAFOTO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop