Advertising

RDC: Umutwe wa m23 uratabaza amahanga kubwo kuraswa kubasivile

29/08/2024 04:34

AFC/M23 irarega Guverinoma ya kinshansa kutubahiriza agahenge igashyira ibirindiro byazo mu duce M23 yafashe

Utwo duce ni Katwa, Itwe, Kikubo, Ubangu, na Kamandi.

M23 ivuga ko izi ngabo za Leta hamwe n’imitwe yindi bafatanya zitegura kugaba ibitero mu bice bituwe cyane ari byo Kirumba, Kaina, Kanyabayonga, no n’inkengero z’utwo duce.

AFC/M23 ikavuga ko yamaganye yivuye inyuma ibi bikorwa bya Leta ya Kinshansa binyuranyije n’amasezerano y’agahenge.

AFC/M23 igasoza igira iti ‘Twongeye gushimangira ko twiteguye kurengera no kurinda abaturage b’abasivili bari mu bice bigenzurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kugirwaho ingaruka n’ibyaha ndengakamere umuryango mpuzamahanga ukavunira ibiti mu matwi.

Previous Story

Massamba Intore yavuze ko igitaramo 3040 kuri we ari amateka n’umurage.

Next Story

Ese koko ubuhanzi Nyarwanda bwararembye bubura umurwaza n’abaganga barahunga ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop