Mu gihe kuri uyu wa 31 Kanama hategerejwe igitaramo cya Massamba Intore yise 3040 y’Ubutore yavuze ko gifite igisobanuro gikomeye kuri we anakomoza ku kuntu yahisemo Ruti Joel ngo ariwe uzamufasha mu bintu byinshi azakoresha mu gitaramo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 28 Kanama 2024 cyahuje abanyamakuru Massamba intore n’abandi baterankunga yifashishije mu gutegura igitaramo kizabera muri BK Areka kuwa 6 taliki 31 Kanama 2024 nibwo yagize byinshi atangaza kuri iki gitaramo.
Massamba Intore yavuze ko igitaramo 3040 y’Ubutore ari igitaramo gikomeye cyane kuri we ni icy’umurage kandi cy’amateka kubera ko inganzo yayitangiye cyera cyane akiri mu buhunzi i Burundi ari muto ndetse avuga ko ari se wamwigishije kubyina agera mu myaka yo guhamiriza arahamiriza agera no mu myaka yo kuririmba araririmba gusa akomeza avuga ko n’ubwo yagiye aririmba gakondo cyane akiri umusore yagiye agerageza n’izindi njyana.
Yagize ati :”Nigeze kuba umujene cyane ukunda izindi njyana,naririmbye lege ndirimba amazuke,izo zose muzi zo hanze ,ariko nyuma ngaruka ku isoko ngaruka kuri gakondo kuko muzehe ntiyari kunyemerera ko ntinda aho hantu”.Akomeza avuga ko icyo gihe aribwo yanatangiye kwinjira muri za archestre afite imyaka 14 na 15 anavuga ko abarimo ba Matata ndetse na ba Kidumu bari muri za Generation bagiye bahura muri icyo gihe bari mu Burundi.
Yatangiye gukora ibyo bita amaspectacle ahitwa nko kuri SaintEspri n’ahandi nibwo yari atangiye gukorera amafaranga akiri muto cyane ni nabwo yatangiye kwibana atakibama n’ababyeyi gusa nyuma yaje kujya mu bijyanye n’urugamba bategura kuza kubohoza igihugu ndetse indirimbo ze nyinshi nizo bakoreshaga baririmba ku rugamba ari kumwe n’umuryango FPR Inkotanyi.
Massamba Intore yavuze ko iki gitaramo umuyobozi wacyo by’umwihariko ibitegurwa ku rubyiniro no kuririmba(Director) yavuze ko ari umuhungu we Ruti Joel kuko yamubonyemo ubushobozi bukomeye. Ubwo umunyamakuru w’ umunsi.com amubajije uko byagenze ngo ahitemo Ruti Joel.
Yagize ati:”Murabizi ko ndi umutoza w’itorero ry’igihugu rero mu gihe twateguraga irahira ry’umukuru w’igihugu nari mfite izindi nshingano muri stade kandi nazo ari ingenzi, mvugisha Rumata dutegura Repertoir yose ndangije ndamubwira nti ugende ubamfashirize kuko itorero niryo ryari buseruke kandi sinaba ahantu habiri nuko Ruti aragenda arabafasha aho ngarukiye
mbona yabikoze neza yabatoje neza mbura icyo nkuramo n’icyo nongeramo mubonamo ubushobozi rero no kubera gukorana cyane bituma mbwira ikipe yagombaga gutegura iki gitaramo nti Ruti Joel agomba kuba mu bambere bazamfasha mu migendekere y’iki gitaramo” Ruti Joel kandi yongeyeho ko Massamba amubereye nk’umubyeyi akibimusaba yahise abyemera ntakuzuyaza.
Abahanzi bazagaragara cyane ku rubyiniro harimo Ruti Joel, Ariel Wayz,Dj Marnourd n’abandi batavuzwe gusa Massamba intore kandi yavuze ko n’ubwo ntabahanzi benshi bari kuri list y’abazaririmba ku rubyiniro by’umwihariko abahanzi babanye kuva cyera mu ndirimbo gakondo nka ba Mariya Yohana, Sentore Lionel , Kamariza,
Teta Diana n’abandi yavuze ko bose bazaba bahari kandi azajya abaha umwanya bakaramutsa abazitabira igitaramo nko mu ndirimbo zabo niyo yaba imwe. Iki gitaramo kandi gitegerejwe na benshi ngo bafatanye na Massamba kwizigiza iyi myaka 30 yo kwibohora na 40 amaze mu muziki.