Ubuhanzi Nyarwanda wari umuco Nyarwanda ndetse bwari isoko y’ibyishimo by’Abanyarwanda bo ha mbere bukizihira umwami n’abandi batware n’Abanyarwanda. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu bivugwa ko ubuhanzi Nyarwanda bwarwara bukaremba ariko hakabura uburwaza.
Muri iki gihe bisa n’aho abahanzi Nyarwanda batajya bita cyane ku buhanzi bakora cyangwa bakabyumvira mu kirere. Bitekerezwa ko abahanzi Nyarwanda batazi neza abakurambere babo mu mwuga bafashe, bityo ngo bafate umurongo wo kubigiraho cyangwa ngo bagere ikirenge mu cyabo mu bigendanye no kwandika cyangwa guhimba indirimbo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Icyitwa ‘Ubwanditsi’ cyangwa Literature mu ndirimbo z’Amahanga , buracyahari ariko mu bigendanye n’inganzo ukuri kwa benshi ni uko umuhanzi w’ubu yandika byinshi ariko akavuya inka mu mazina yayo [ Turaza kubirebaho mu buryo burambuye ]. Umwarimu muri Kaminuza ya UTAB ( University of Technology and Arts of Byumba)Mugisha Come Emmanuel ubwo yarimo isomo , yavuze ko ubuhanzi Nyarwanda bwo mu myaka 30 ishize bwari bukomeye aho abahanzi bari bazi gukoresha imvugo zirimo ‘Ibikoresho by’ubuvanganzo’ (Literature Devices).
Yagize at:”Abahanzi bo mu myaka nka 30 ishize , bakoreshaga imvugo ziganjemo cyane ‘Ibikoresho by’ubuvanganzo’ ku buryo umuntu wazumvaga yagombaga kuzumvamo ubuhanga atabanje gusesengura cyangwa ngo atekereze cyane kuko zarumvikanaga ariko kugeza ubu , abahanzi barandika ndetse bagasohora indirimbo zirimo amagambo ‘avuga ibintu mu mazina yabyo”.
Uwiduhaye Theonest , Umunyeshuri muri Kaminuza ya UTAB (University of Technology and Arts of Byumba) , agaruka kuri iyi ngingo yagaragaje ko ikibazo ubuhanzi Nyarwanda bufite giterwa n’abahanzi batazi gukoresha ‘Ibikoresho by’ubuvanganzo’ ahubwo bakavuga agambo giseseka bigatuma umwimerere w’Ikinyarwanda cyumvwaga n’abanyarwanda ugenda utakara kandi aribo barimu beza mu matwi y’ababumva.
Ati:”Dufashe urugero rwo ha mbere mu buhanzi Nyarwanda , usanga neza nta bikoresho by’ubuvanganzo birimo. Indirimbo za Rugamba Cyprian zitandukanye cyane n’indirimbo z’abahanzi b’ubu mu mwayandikire kuko abahanzi b’iki gihe, bavuga buri kimwe mu mazina yabo”.
Mu ndirimbo ya Rugamba Cyprien yitwa ‘Cyuzuzo’ aririmbamo amagambo agira ati:”Abatoya nabo barimo umuhungu Byemero, bahise bose bakurora bavuza impundu bongeranya, Bakorera bose bakinikiza , bati ubwo wavuze cyuzuzo uzahora ucyurirwa ibirori ; Ngwino cyuzuzo”.
Akomeza aririmba ati:”Nkoranya amasonga muvukana Ngo tuze tukurore tunogerwe ukimara kuvuka cyuzuzo, uri ku byahi cyuzuzo.
Ngwino Juru ry’umucyo cyiza tubonye twizihiwe ngwino ube ingenzi ube n’ingeli (….)”.
Uramutse uteze amatwi iyi nganzo ya Rugamba Cyprien yuje ‘Ibikoresho by’ubuvanganzo’ ushobora kuyirangiza mu magambo yaririmbye utoyemo make cyane kuko utigeze uyumva na mbere.
Abahanzi nka Impala , Amasimbi n’amakombe n’abahandi bose bo ha mbere bakunze gukoresha cyane ‘Ibikoresho by’ubuvanganzo’ bitandukanye n’abahanzi b’ubu aho ubuhanzi busa n’ubwamaze kuremba n’abakabubaye hafi babuta i musozi.
HAKORWE IKI ?
Bimwe mu bahanzi Nyarwanda bagiye bagaragaza ko bashoboye ubuvanganzo no kwandika bya gihanga ndetse bakerekano bakenetse ururimi bashakaga gusanga abandi bakwiriye gushyiramo imbaraga bagakora ubuvanganzo butagamije kubona indamu y’uwo mwanya ahubwo bakagira ingengabitekerezo nziza yo kugarura umwihariko w’abakurambere wo gutanaga igihangano mu muzingo mwiza uryohera umwana n’Abanyarwanda bakitega kwijuka ejo.
Abahanzi bamwe bazigishwe umwihariko n’inyungu bazagira umunsi bazatangira kujya bakoresha Ikinyarwanda cyiza mu ndirimbo zabo , no mu bindi bihangano bisigwa isaha ku isaha”.
Umuhanzi Nyarwanda akeneye kugira ‘Structurelism’ bagashyira imizimizo mu ndirimbo zabo mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubuvanganzo Nyarwanda.
Abanditsi , abahanzi nka Rugamba Cyprien n’abandi bakwiriye kuba isomo ryiza ku kubuvanganzo bw’ubu, bakigira ku bihangano byabo bityo bakanoza inhanzo yabo.
Muri iyi nkuru twifashishije indirimbo ‘Cyuzuzo’ ya nyakwigendera Rugamba Cyprien tuyihuza n’ubuhanzi bw’ubu. [ Comparative Literature ].
mbere Yuko abotwemera baza harabandi nabo ngo baribarenze kubotwemera nkuko bivugwa rero mukinyarwanda ntangoma ibura abubu
Harigihe abadupinga bazaba bafatwa nkibitangaza